Kimironko: Abacururizaga mu muhanda bavuga ko abakikorera agataro babigiraho

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Mutarama 2013 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Abagize ishyirahamwe ry’abahoze bacururiza mu muhanda bakorera hamwe Kimironko, bavuga ko bagenzi babo bagicuruza agataro mu muhanda babasura bakabigisha uburyo nabo bava mu muhanda.
Mu murenge wa Kimironko umudugudu wa Rukurazo akarere ka Gasabo, hari ishyirahamwe ry’abagore bahoze bacururiza mu muhanda bagera kuri 19, kuri ubu bibumbiye hamwe bacuruza ibicuruzwa bitandukanye bigizwe n’imboga n’imbuto bakaba baratangiye umwaka washize.
Umuhoza Angelique, umwe mu bahoze bacururiza mu muhanda, (...)

Abagize ishyirahamwe ry’abahoze bacururiza mu muhanda bakorera hamwe Kimironko, bavuga ko bagenzi babo bagicuruza agataro mu muhanda babasura bakabigisha uburyo nabo bava mu muhanda.

Mu murenge wa Kimironko umudugudu wa Rukurazo akarere ka Gasabo, hari ishyirahamwe ry’abagore bahoze bacururiza mu muhanda bagera kuri 19, kuri ubu bibumbiye hamwe bacuruza ibicuruzwa bitandukanye bigizwe n’imboga n’imbuto bakaba baratangiye umwaka washize.

Umuhoza Angelique, umwe mu bahoze bacururiza mu muhanda, avuga ko mbere yazunguzaga agataro, arambiwe guhora yirukankanwa n’abashinzwe umutekano ahitamo kwisunga abandi bagenzi bashinga ishyirahamwe.

Abacururizaga ku dutaro batuvuyeho bakorera hamwe ahantu hazwi

Umuhoza avuga ko igitekerezo cyo kwibumbira hamwe cyaturutse ku munsi w’umugore uba ku wa 3 Werurwe 2010, aho basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubashakira aho bacururiza, Akarere kabibafashamo. Avuga ko ubu ukurikije aho bageze biteza imbere n’abagicuruza aagataro bakwiye kuza kubigiraho.

Mukandori ati “ Bagenzi bacu bakiri mu muhanda nibaze barebe aho twigejeje, muri twe ntawugihoza agataro ku mutwe turakorera ahantu hazwi.”

Mukandori avuga ko ubu bageze ku rwego rwo gushyira amafaranga ibihumbi 30 mu isanduku yabo, no gucyura mu rugo 2,500 buri mu nyamuryango avuye mu ishyirahamwe buri cyumweru atandukanye n’ayo acyura iwe ku munsi aba yacuruje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza