2017-2024: Ikivi cy’iterambere ritarobanura Perezida Kagame aterurana n’abanyarwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kanama 2017 saa 07:33
Yasuwe :
1 0

Tariki 18 Kanama 2017, ni undi munsi utazibagirana mu mateka y’abanyarwanda, ubwo Perezida watowe Paul Kagame azarahira agaterurana na bo ikivi gishya cy’imyaka irindwi yo kurinda ibyagezweho, kongera iterambere no gukomeza guharanira ko rigere kuri buri wese.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo ku nshuro ya gatatu Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi izageza mu 2024, ni nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017 agize amajwi 98.79%, agahigika Mpayimana Philippe wagize 0.73% na Dr.Habineza Frank wagize 0.48%.

Perezida Kagame umaze imyaka 17 ayobora u Rwanda, bwa mbere yatsinze amatora yo ku wa 25 Kanama 2003 ku majwi 95% arahira ku wa 3 Nzeri 2003. Nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga, icyo gihe indahiro ye yakiriwe n’uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Simeon Rwagasore.

Mu matora yo mu 2010 Kagame yagize amajwi 93.08% ahigika Higiro Prosper wagize 1.37%, Ntawukuriryayo Jean Damascène wagize 5.15% na Mukabaramba Alvera wagize 0.40%. Yari imyaka irindwi ikomeye yabayemo byinshi bifatwa nk’ibitangaza yaba mu burezi, ubuzima, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yarahijwe ku wa 6 Nzeri 2010 n’uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Aloysia Cyanzayire, wamushyikirije ibirango bya Repubulika birimo; Itegeko Nshinga, ikirangantego n’ibendera ry’igihugu.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo; Joseph Kabila (RDC), Blaise Compaoré (wayoboraga Burkina Faso), Ali Bongo (Gabon), François Bozize (wayoboraga Centrafrique), Thomas Yayi Boni (wayoboraga Benin), Goodluck Jonathan (wayoboraga Nigeria), Ellen Johnson-Sirleaf (Liberia), Mwai Kibaki (wayoboraga Kenya), Faure Gnassingbe (Togo).

Hari kandi Bingu wa Mutharika (wayoboraga Malawi), Rupiah Banda (wayoboraga Zambia), Idriss Déby Itno (Tchad), Pierre Nkurunziza (Burundi) na Meles Zenawi wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Mu ijambo yagejeje ku Banyacyubahiro n’abaturage kuri uwo munsi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye bw’uko demokarasi igendana n’iterambere nyaryo, rigerwaho ari uko abaturage barikanguriwe kandi bakarigiramo uruhare rufatika.

Yagize ati “Kubera iki hashobora kubaho ikinyuranyo hagati y’iterambere na demokarasi? Ntidushobora kugira ibitekerezo byahindura imibereho y’abaturage mu buryo burambye tutabihuje n’iterambere mu miyoborere myiza. Ikindi kandi uburenganzira kuri politiki butajyanye no kugabanya ubukene no kongera imibereho myiza y’abaturage, ntacyo bumaze.”

Yashimangiye ko kuvuga u Rwanda bishoboka ariko gutegeka abanyarwanda icyerekezo bafata bitazashoboka kandi bitazatuma batagera kubyo biyemeje.

Ikindi kivi cy’iterambere

Mu kwiyamamaza kwe, Perezida Kagame yakunze kwizeza abaturage ko kumutora ari ugukomeza inzira y’iterambere, akavuga ko ibimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy’ibishoboka. Nta kabuza ko imyaka irindwi iri imbere izarangwa n’ubufatanye mu ntero imwe igamije iterambere.

Imyaka irindwi iri imbere ni urugendo rukomeza mu kwihaza mu biribwa, gutanga uburezi na serivisi nziza z’ubuzima kuri bose, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, kubaka ibikorwa remezo byinshi bisubiza ibyifuzo by’abaturage nko kugeza amazi meza n’amashanyarazi mu ngo, amashuri, ibigo nderabuzima n’inganda.

Ni ugutera intambwe idateba mu guharanira ko ubukungu bugera kuri bose n’abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, guteza imbere umugore n’umukobwa no kugera ku rwego rwo kwizera ko abaturage bafite ubumenyi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Amafoto y’umuhango irahira rya Kagame mu 2010

Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda
Perezida Kabila nibwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda kuva mu 2002 yajya ku butegetsi
Perezida Ali Bongo wa Gabon na Thomas Boni Yayi wa Benin bari muri uyu muhango
Mwai Kibaki wayoboraga Kenya
Perezida Pierre Nkurunziza w'u Burundi ari mu bari bitabiriye irahira rya Perezida Kagame
Pasiteri Rick Warren icyo gihe yasengeye u Rwanda
Uwari Mufti w'u Rwanda Habimana Saleh na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi
Perezida Kagame imbere y'abacamanza asinyira inshingano nshya yari amaze kurahirira
Perezida Kagame ashyikirizwa ibendera ry'igihugu na Aloysia Cyanzayire wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga [ubu ni Umuvunyi Mukuru]
Nyuma yo gushyikirizwa ibendera ry'igihugu
Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we Ali Bongo
Perezida Kagame asuhuza Faure Gnassingbe wa Togo

Video: Perezida Kagame arahira

Inkuru bifitanye isano:

2010-2016: Ni iyihe ntambwe u Rwanda rumaze gutera?

Imihigo FPR Inkotanyi yahigiye Abanyarwanda mu myaka irindwi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza