Abikorera batanze miliyari imwe na miliyoni 100 Frw muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Ukuboza 2016 saa 12:29
Yasuwe : XX
0

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwatanze umusanzu w’inka ibihumbi bine zifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda, muri gahunda ya Girinka igamije gufasha abatishoboye kwivana mu bukene.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2006 ifite intego nyamukuru yo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye, kugeza uyu munsi hakaba hamaze gutangwa inka zisaga 250 000 ndetse iyo zibyaye abaturanyi barorozanya.

Uyu musanzu watanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro cyahuje abikorera bagera ku 2000 na Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Benjamin Gasamagera, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko abikorera bakomeje kwitabira gahunda nziza za leta nka Girinka, Ubwisungane Kwivuza, Ikigega Agaciro, Ikigega Ishema ryacu n’ibindi.

Ati “Ibi byose bigamije kwivana mu bukene no kugera ku iterambere igihugu cyacu cyifuza. Ni muri urwo rwego abikorera bagize itsinda rya Girinka, bakoze ubukangurambaga bw’indashyikirwa, bwo gushyigikira gahunda nziza mwatangije ya Girinka, ubu tukaba tugejeje mu Inka zikabakaba 4000, bihwanye na 1 100 000 000 tukaba twifuzaga kuyabashyikiriza.’’

Gasamagera yavuze ko hari bimwe mu bibazo bibangamiye urwego ahagarariye nk’inzu z’ubucuruzi ziri kubakwa ariko abakodesha bakaba bake, umusoro uri kuzamuka ku gaciro k’inzu zigurishwa n’ibigo bya Leta bitinda kwishyura abikorera babihaye serivisi.

Yanagaragaje ko hari gahunda zikomeye bateganya bafatanyije n’izindi nzego, birimo guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Ati “Twiyemeje gushyigikira gahunda yo gukoresha no kongera ibikorerwa iwacu, bityo tukazaba twagabanyijeho hagati ya 30% na 50% ku bitumizwa mu mahanga mu gihe cy’imyaka itanu, cyane cyane ibikomoka ku buhinzi, no kongera ibyo twohereza mu mahanga, mu rwego rwo kugera ku ntego igihugu cyihaye y’igipimo mpuzandengo cya 28% buri mwaka kugera mu 2018.’’

Yavuze ko biyemeje gufatanya n’izindi nzego mu gushora imari mu kubaka amacumbi aciriritse, mu mishinga itanga ingufu z’amashanyarazi, kongera no guhanga imirimo mishya cyane mu rubyiruko no kongera umubare w’abana bimenyereza umwuga cyane abiga ubumenyingiro.

Ati “Hari no gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukerarugendo, aha abikorera bagateganya kubaka ikigo gikorerwamo amamurikagurisha ari ku rwego mpuzamahanga.’’

Gasamagera kandi yavuze ko bafite intego yo kurushaho gutanga serivisi mu byo bakora, aho imibare igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi nibura bihomba miliyari $62 buri mwaka kubera serivisi mbi.

Abikorera bashyikiriza Perezida sheke y'inkunga yabo muri gahunda ya Girinka
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikrera mu Rwanda, Gasamagera Benjamin
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera, Gasamagera Benjamin yavuze ko hari imishinga myinshi bafite yo kwishakira ibisubizo nk'abanyarwanda
Perezida Kagame aganira n'abikorera muri Kigali Convention Center

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza