Akarere ka Kicukiro ku isonga mu kugira ingo nyinshi zifite amashanyarazi

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Umubare w’Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi uriyongera umunsi ku munsi ku buryo umaze kwikuba inshuro enye mu myaka irindwi ishize.

Ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, zavuye ku 10% mu 2010 zigera kuri 41% mu Ukwakira 2017 nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG). Mu ngo 41%, 30% ziri ku muyoboro mugari (on-grid) na ho 11% zikaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba (off-grid).

Mu gihe intego ari uko umuriro ugera ku ngo 100% bitarenze umwaka wa 2024, Akarere ka Kicukiro kari ku isonga kuko gafite 95% na ho Umujyi wa Kigali ukaba uhagaze kuri 82%.

Akarere ka Nyarugenge gafite 80% naho Gasabo ikagira 77% mu gihe hari Uturere turindwi two mu cyaro tukibarirwa hagati ya 20% na 30% nka Gisagara iza inyuma na 20.8% n’utundi dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo, tubiri two mu Mujyaruguru na Karongi yo mu Burengerazuba ifite 29%.

Intara y’Uburasirazuba ifite 39%, Uburengerazuba 38%, Amajyaruguru 34% na ho Amajyepfo akagira 30%.

Imishinga myinshi irarimbanyije

Hari imishinga minini ine n’indi mitoya mu turere twinshi tw’igihugu igamije kugeza umuriro ku ngo zisaga 96,000 bitarenze muri Kamena 2018 nk’uko Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (EARP), Umugwaneza Clémentine, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri.

Mu mishinga minini yo gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imiyoboro iringaniye ndetse n’imiyoboro mito igezwa ku ngo harimo uri mu Turere twa Gicumbi, Rulindo, Nyabihu na Ngororero uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Undi mushinga uri mu Turere twa Rusizi, Karongi na Nyamasheke na wo uterwa inkunga na AfDB. Iyi mishinga yombi izageza umuriro ku ngo zirenga ibihumbi 30.

Hari n’indi mishinga minini iterwa inkunga na Leta y’u Bubiligi mu Turere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza, na yo izarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari muri Kamena 2018 ikazageza umuriro w’amashanyarazi ku ngo zirenga 5000. Hari kandi imishinga iri mu Turere twa Gisagara na Nyanza iterwa inkunga n’Ikigega cy’Iterambere cy’ Arabia Saoudite, ikazaha umuriro ingo 15,500.

Umugwaneza yagize ati “Hari n’imishinga dukorana n’Uturere binyuze mu ngengo y’imari y’Uturere izageza umuriro ku ngo zisaga 40,000. Hari n’indi mishinga minini iteganyijwe gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari itaha.”

Yongeyeho ati “Ikizadufasha kwihutisha cyane ikwirakwizwa ry’ingufu ni ukongera umubare w’ingo zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ubu twamaze kubona ko ari wo wihuta cyane kandi woroshye kuwugeza ku bantu. Kubaka imiyoboro migari bisaba igihe kinini n’amafaranga menshi. Ikindi ni uko imiterere y’ubutumburuke bw’igihugu cyacu n’imiturire hari aho bikiri imbogamizi kuko abantu batuye batatanye.”

Umugwaneza yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo begerezwa kuko ari ibyabo n’uwo babonye abyangiza bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi na Polisi y’Igihugu.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, iteganya ko Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi, hakazifashishwa uburyo butandukanye burimo no gukoresha ingufu zidafatiye mu miyoboro migari nk’izituruka ku mirasire y’izuba.

Abakozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Ingufu, REG mu kazi ko gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi
Umucuruzi wo mu Karere ka Gisagara asobanura uko umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba wamufashije mu bucuruzi bwe
Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi ufite amashanyarazi ku kigero cya 52%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza