BDF yishingiye Nteziryimana abona inguzanyo ya banki ashinga ivuriro ryigenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2017 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 28 y’amavuko, Nteziryimana Daniel afite ivuriro gakondo rigezweho ryitwa Natural Healing Center Complimentary Therapy Clinic (NHCCTC), rikorera mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke ndetse rikagira n’ishami mu Murenge wa Muhondo.

Ni ivuriro ryatangijwe amafaranga ibihumbi 800 muri Kanama 2014 nyamara Nteziryamana avuga ko yamaze umwaka wose atabona icyerekezo cy’ibikorwa bye kuko nta nyungu yabonagamo.

Atanga ubuhamya ko yashatse inguzanyo y’amafaranga miliyoni eshanu muri Kanama 2015 azitirwa n’ingwate yasabwaga na banki kuko iyo yatijwe n’ababyeyi yahabwaga agaciro ka miliyoni 1.5 Frw.

Amaze kumva imikorere y’Ikigega cya Leta giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), Nteziryimana yahisemo kukigana cyishingira 75% y’inguzanyo ya miliyoni 5 Frw, maze Unguka Bank izimuha byihuse.

Kuri ubu, ivuriro ryahabwaga agaciro ka miliyoni 2 Frw gusa mu 2015, rigeze kuri miliyoni 7 Frw kandi ryafunguye ishami ryashowemo miliyoni 2.5 Frw.

Aya mashami yombi ya NHCCTC akoresha abantu umunani, bahembwa hagati y’ibihumbi 70 Frw n’ijana buri umwe, rikishyura ibihumbi birenga 200 Frw by’ inguzanyo buri kwezi kandi hakaboneka n’inyungu.

Nteziryimana usigaje amezi atatu akarangiza kwishyura inguzanyo, ateganya kwagura ibikorwa bye ashyiraho serivise za Sauna, massage na gym, bityo abatuye muri Gakenke ntibazongere gushakira izi serivise i Kigali n’ i Musanze.

Uyu musore warangije amashuri yisumbuye, aza gukurikirana amasomo y’ikanguramyakura (reflexology) i Kampala muri Uganda.

Yagize ati “Nari nkeneye ibikoresho muri aka kazi kugira ngo nshobore gutanga ubuvuzi bwiza kandi bugezweho. Iyo nguzanyo nayiguzemo imashini zitandukanye harimo ikangura ibice by’umubiri bisinziriye n’imashini ikura imyanda mu mubiri. Naguzemo n’imashini ifasha kugabanya umubyibuho ukabije, naguzemo n’indangururamajwi twifashisha mu kwamamaza ibikorwa byacu ndetse dushobora no kwamamaza mu itangazamakuru.”

Uretse ishami rindi ryavutse mu nyungu, Nteziryimana avuga ko yiteje imbere mu buryo bwinshi agura ikibanza cy’ibihumbi 800 Frw, agura n’ibikoresho byo mu rugo ku buryo yiteguye kuba yashaka umugore vuba.

Ati “Icyo BDF nabakundiye ni uko baduha n’amahugurwa ku gukora business, tukamenya kugena ibiciro, kwiga isoko n’aho umuntu yakorera, kugenzura ibyinjira n’ibisoka no gusigasira ubukungu umuntu aba agezeho ngo atazasubira inyuma. Urubyiruko dukwiye gutinyuka tukagana ibigo by’imari na BDF igihe tudafite ingwate, ubundi tugakora imishinga tukiteza imbere.”

Ivuriro rye risigaye ryakira abarwayi bagera ku 120 buri kwezi mu gihe ritarenzaga 50 mbere yo kwagura ibikorwa.

Nteziryimana avuga ko mbere yinjizaga hagati y’ibihumbi 250 Frw na 300 Frw ku kwezi agashirira mu gukodesha inzu no guhemba abakozi ariko ubu ageze ku bihumbi 700 Frw ku kwezi.

Ivuriro ryabaye ingirakamaro mu karere

Abagana iri vuriro bavuga ko ryabafashije, Nteziryimana akavuga ko rimaze kuvura n’abayobozi mu Karere ka Gakenke ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba aherutse kubasura agashima imikorere yaryo.

Habyarimana Patrice, umusaza umaze icyumweru kimwe yivuriza muri NHCCTC , aturuka mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Tumba, yavuze ko amaze koroherwa kuko yahagejejwe bwa mbere asindagizwa kubera uburwayi bw’imitsi, nyamara ubu aragenda neza ndetse aakigeza kuri iri vuriro.

Nyirandabanganiye Marithe ni umukecuru uturanye n’iri vuriro, avuga ko ryamuvuye rubagimpande nyamara yari yaragannye ibitaro indwara ikananirana.

Ati ‘‘Nari narivuje ngeze aho nicara mu rugo, nta hantu nari nkibasha kujya , na Padiri yanzaniraga amasakaramentu mu rugo. Sinari nkirya ibishyimbo by’ibitonore ariko numvise iri vuriro, nzanwa no kurihinyuza. Bamvurishije amazi arimo imiti nubikamo umutwe, hakaba iyo nshyiramo ibirenge n’icyo bita ikibafu (hydrotherapy) ndyamamo. Nyuma y’ukwezi kumwe nashoboye kugenda ndetse ndya na bya bishyimbo.’’

Nteziryimana avuga ko abanza gusuzuma abamugana maze akabaha ubuvuzi bw’ ikanguramyakura yifashishije amazi arimo imiti (hydrotherapy), agakora ‘aromatherary’ ivura abantu bafite uburwayi bw’ubuhumenkero nka asthma, sinuste, bronchutte, akagira ‘soaking’ ifasha abantu babyimbye ibirenge n’izindi ngingo.

BDF yatangiye mu 2011 ikaba imaze gutanga ingwate ingana na miliyari zisaga 41.2 Frw ku mishinga igera ku 6000, mu gihe imishinga 11 663 ifite agaciro ka miliyari 4.2Frw yahawe inkunga.

Abarwayi batandukanye biganjemo abageze mu zabukuru bagana iri vuriro buri munsi
Iri vuriro rimaze gutera imbere mu myaka ibiri gusa rimaze
Nteziryimana ahamya ko iterambere agezeho arikesha BDF yamwishingiye akabona inguzanyo yo gukoresha mu bikorwe bye by'ubuvuzi
Nteziryimana arimo kuvura umwe mu barwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza