Guciririkanya n’abamotari bigiye guhagarara, bishyurwe habazwe ibirometero

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Gicurasi 2017 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo Yego Innovision Limited kiri muri gahunda yo gutangiza uburyo buzafasha abagenzi batega moto kujya bishyura hakurikijwe ibirometero bagenze aho guciririkanya bituma hari aho bahendwa.

Iri ni rimwe mu ikoranabuhanga ryamuritswe mu nama ya Transform Africa 2017 yasojwe kuri uyu wa Gatanu, muri Kigali Convention Centre.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, yabwiye IGIHE ko bamaze imyaka isaga ibiri biga imikorere y’abamotari mu Rwanda, basanga hari ibyanozwa kurushaho.

Yagize ati “Twasanze iyo uteze moto ubwira umumotari aho ugiye, ariko mbere yo kugenda mukabanza guciririkanya. Iyo uri umuzungu birakugora ku buryo banaguca inshuro eshatu cyangwa enye z’igiciro baka abandi. Ntabwo bikwiye.”

Nubwo harimo kumvikana ariko ngo hari umwanya utakara, ndetse ugasanga n’iyo umumotari agutwaye ugenda uvuga uti ‘ahari nari gutanga make kurushaho’, motari nawe ati ‘yashoboraga kumpa menshi arenzeho.’

Yakomeje agira ati “Ikindi niba wari ugiye i Remera, umuntu akaguhamagara akakubwira guhita ujya ahandi, motari numubwira ngo akate azakubwira ngo banza unyishyure ayo kujya i Remera, ubundi aguce ay’ahandi ugiye. Ariko uri kubara ibirometero wamubwira ngo tugende, ubundi akishyurwa ku kirometero. Ni ukwicara kuri moto ukamubwira aho ugiye gusa.”

Biteganywa ko nibura amafaranga make yishyurwa ashobora kuba 300 Frw nk’uko bisanzwe, nubwo bitaremezwa.

Singh yakomeje agira ati “Ku mafaranga bazajya bishyura hazaba hariho agace gato kacu, ariko sindabimenya tuzabyumvikanaho na guverinoma. Turi ba rwiyemezamirimo, turi gukora ishoramari. Igitekerezo ni ugutangira mbere na mbere, twe nta kibazo dufite, abantu nibamara kubikoresha bakabona inyungu irimo nibo natwe hazava inyungu yacu.”

Mu gutangira gukoresha ubu buryo, abamotari bazahabwa ibikoresho bimeze nka telefoni zigezweho zifite internet ihagije kandi zitinjirwamo amazi, ituma umuntu yabasha gukurikirana aho moto iri hose.

Yakomeje agira ati “Inyungu ikomeye ku bakiriya izanaba ari uko bashobora kwishyura na Mobile Money, Visa Credit Card, Debit Card, ku buryo bitazajya bisaba ko umuntu agendana amafaranga mu ntoki.”

“Ntabwo tugiye kubikora kuri moto imwe, icumi, zizaba ari moto zose muri Kigali, nizo tuzatangiriraho. Turatangira umushinga mu cyumweru gitaha dushyiramo ikoranabuhanga ku buryo mu kwezi kwa mbere tuzaba tugize moto nka 250, kugeza nko mu mpera za Nyakanga tukazaba tugejeje mu 1000.”

Leta yahaye ikaze umushinga

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu Kigenzura Imirimo Imwe n’Imwe Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), Anthony Kulamba, yabwiye IGIHE ko Yego Innovision Limited yahawe igihe cy’igerageza rizerekana niba ari umushinga wahabwa imbaraga.

Yagize ati “Bari mu igerageza kugira ngo turebe ibisubizo bazazana hifashishijwe ikoranabuhanga, ni ikintu cyiza kandi dushyigikiye ibituma ibintu bigenda neza. Igenzura rirangiye tukabona ari ibintu bitunganye, n’ibiciro byashyirwaho. Ariko ni igitekerezo icyiza, birerekana aho abantu bageze bashakisha ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’Ishami ryo gutwara abantu muri RURA, Emmanuel Katabarwa, yavuze ko kuba iri koranabuhanga aribwo rikiza, batari gupfa kwemerera ikigo batarabanza kureba uko gikora, ku nyungu z’abagenzi.

Nibasanga bitanga igisubizo gifatika nibwo hazabaho amasezerano afatika, ndetse hemezwe n’ibiciro kuri kirometero imwe kuri moto, igikorwa kizareba ku nzego zose zirimo Minisiteri y’ubucuruzi, Urugaga rw’abikorera, amashyirhamwe y’abaguzi n’amashyirahamwe ahagarariye abamotari.

Inyungu abamotari bazagira

Ubu buryo bushya kandi ngo bufite inyungu, kuko umumotari ubukoresha azajya abona amakuru yose ya moto, nko kumenya amafaranga amaze gukorera, niba ari gukoresha umuvuduko ukwiye, niba moto inywa lisansi nyinshi n’ibindi.

Ubu bubiko bw’amakuru aturuka kuri moto kandi nk’amafaranga umumotari akorera ku munsi, azaba ashobora kujyanwa muri banki agatangirwaho inguzanyo , nk’ingwate yafasha uwo ariwe wese gutunga moto ye.

Ni ishoramari rizatwara miliyoni 14 z’amadolari ya Amerika, aho biteganywa ko iri koranabuhanga rizagezwa kuri moto zibarirwa mu bihumbi birindwi zo mu Muyi wa Kigali.

Singh yongeyeho ati “Icyo turi gukora ni uko buri kirometero, umumotari azajya abona amafaranga ye, natwe tuboneho, ku buryo hagati y’imyaka itanu n’irindwi tuzaba tumaze kugaruza ayo twashoye.”

U Rwanda rukomeje gushaka ibintu byanoza ingenzo z’ibinyabiziga mu gihugu, harimo nk’uburyo bwo kugabanya umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi, hashyirwamo ‘speed governors’.

Byiyongeraho ko n’abashoferi bahawe amakarita y’ikoranabuhanga, atuma buri umwe akurikiranwa harebwa niba hari amakosa akora, yaba menshi akaba yakwamburwa uburenganzira bwo gutwara imodoka z’abagenzi.

Yego Innovision Limited ivuga ko iyi ari intangiriro y’umushinga munini, aho moto zizaba zifitemo 5%.

Karanvir Singh uyobora Yego Innovision Limited (hagati); Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, James Musoni (iburyo) na Patrick Nsenga Buchana uyobora AC Group
Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh asobanura ikoranabuhanga rigiye kujya rikoreshwa mu kwishyura urugendo kuri moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244