Guverinoma yiyemeje ko Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi n’amazi bitarenze 2024

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko gahunda yayo 2017- 2024 izasiga abanyarwanda bose bagejejweho amazi meza n’amashyanyarazi, hagamijwe ko imibereho y’abagize umuryango ikomeza kuba myiza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, izibanda ku nkingi eshatu arizo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’Imiyoborere.

Mu bijyanye n’imibereho myiza, yavuze ko hazibanda ku kugira umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ufite ubuzima bwiza kandi ubayeho neza mu muryango utekanye.

Mu myaka irindwi ishize, Guverinoma yitaye ku rwego rw’ingufu bituma bituma haboneka MW 208.36 zivuye kuri MW 97 zari zihari mu 2010 ndetse n’abagejejweho amashanyarazi bagera kuri 34.5%.

Minisitiri w’Intebe yijeje ko mu myaka irindwi iri imbere umubare w’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bazagera ku 100%.

Yagize ati “Abanyarwanda bose 100% bazagezwaho amashanyarazi bavuye kuri 34.5%. Leta ifatanyije n’abikorera izakomeza gahunda yo kongera ingufu no kuyakwirakwiza, izakoresha gahunda zitandukanye zirimo n’imirasire y’izuba.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi akomoka ku zuba ku ngo zigera kuri 22% n’adakomoka ku zuba ku ngo zigera kuri 48% muri 2018. Imbare y’ikigo gishinzwe ingufu igaragaza ko ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba zIri mu ngo zingana n’ibihumbi 47, amashuri 260 amavuriro 163, naho akomoka ku muyoboro munini ziri mu ngo 28%.

Hari kandi imishinga yitezweho kongera amashanyarazi irimo; urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu by’u Burundi na Tanzania, ku masumo ya Rusumo ku mugezi munini w’Akagera, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutanga MW 80 n’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ruzatanga MW 80.

Hari uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane ruzatanga MW 50 mu Karere ka Rubavu n’iyindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yanavuze ko manda ya gatatu ya Perezida Kagame izasiga abanyarwanda bose bagerwaho n’amazi meza.

Yagize ati “Abanyarwanda bose bazagezwaho amazi meza bavuye kuri 85%, ibi bizagerwaho hubakwa kandi hanasanwa imiyoboro y’amazi yo mu mujyi wa Kigali, indi mijyi no mu cyaro, hazongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi akazava kuri metero kibe 182 120 akagera kuri metero kibe 303 120.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC), giherutse gutangaza ko gifite imishinga izatuma u Rwanda rugera kuri iyi ntego. Hari imishinga yatangiye gukorwa uw’imiyoboro y’amazi no kubaka ikigega cyo kuyakwirakwiza gifite ubushobozi bwa metero kibe 5000 kuri Mont Kigali aricyo cya kabiri mu gihugu nyuma y’igifite 10 000, n’ikindi cya metero kibe 2000, byose bizakemura ibibazo byo kubura amazi mu duce twa Remera, Kimironko, Kanombe na Kicukiro.

Hari kandi n’imishinga iri mu turere by’umwihariko udufite imijyi ya kabiri izunganira Kigali ariyo Nyagatare, Musanze, Rusizi, Rubavu, Muhanga na Huye.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente atangaza gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bateze amatwi Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wabagezagaho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza