Habakurama yongeye kwegukana moto mu bukangurambaga bwa Airtel bwiswe ‘Tunga’

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Habakurama Jean d’Amour w’imyaka 31, ufite iduka mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, yashyikirijwe moto yatsindiye mu bukangurambaga bwa Airtel Rwanda bwiswe‘Tunga’.

Ni moto ya kabiri atsindiye kuko umwaka ushize nabwo yari yegukanye indi. Avuga ko yishimiye kuba yatsinze bikaba byaramutwaye amafaranga make ugereranyijwe na moto ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu yegukanye iri kumwe n’ibyangombwa byose.

Ati “ Nakomezaga kohereza ubutumwa nkasubiza ibibazo; ni nk’ibihimbu 170 by’amafaranga y’u Rwanda nakoresheje kugira ngo mbe mbashije kwegukana iyi moto.”

Avuga ko moto yatsindiye umwaka ushize iri mu muhanda imwinjiriza amafaranga ibihumbi 18 ku cyumweru.

Ati “ Amafaranga nayivanyemo nayaguzemo ikibanza cya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda.”

Avuga ko iyi moto nshya na yo agiye kuyishyira mu muhanda kugira ngo na yo imwinjirize azabashe kubaka icyo kibanza adakoze ku mufuka we.

Aganira n’itangazamakuru kuri gahunda ya ‘Tunga’, umukozi wa Airtel mu ishami ry’ubucuruzi, Turatimana Chrysanthe, yatangaje ko Habakurama ari umunyamahirwe wa kabiri wegukanye moto kuva iyi gahunda yatangira tariki ya 13 Nzeri.

Ati “ Nka Airtel gutegura iyi poromosiyo ni uko tuba dushaka guhindura ubuzima bw’abakiliya bacu, tuba dushaka kubashimisha kuko babana natwe tugahorana ku muyoboro wacu.”

Muri iyi poromosiyo umuntu atsinda rimwe ku bihembo bya buri munsi, akazongera agatsinda rimwe mu bihembo by’icyumeru ndetse igihembo nyamukuru kikazegukanwa n’uzaba yarabarushije amanota bose.

Kugira ngo ujye muri ‘Tunga’ izamara iminsi 90 bisaba kwandika umubare 1 ukohereza kuri 155 cyangwa se ugahamagara.

Bagenda bakubaza ibibazo ukabona amanota aguhesha kuba wagira icyo utsindira mu bihembo bitangwa, harimo amafaranga ku bantu batanu buri munsi, moto imwe buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kizatangwa iyi gahunda igeze ku musozo.

Abantu benshi bari bahanze amaso Habakurama wegukanye moto ya kabiri
Habakurama yahawe n'ubwishingizi n'ibindi byangombwa bya moto
Igikorwa cyo gushyikiriza Habakurama moto yatsindiye cyabereye Kimironko ahari ishami rya Airtel
Habakurama Jean d'Amour ari kuri moto yatsindiye
Habakurama ni ubwa kabiri atsindiye moto muri Airtel Rwanda
Zimwe muri moto zitangwa muri gahunda ya 'Tunga' ya Airtel
Turatimana Chrysanthe, Umukozi wa Airtel mu ishami ry'ubucuruzi

Amafoto: Niyonzima Moses
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza