Umwihariko ku ndege nshya ya RwandAir ishobora kugenda Kigali-New York idahagaze

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Ukuboza 2016 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

I Kigali hararara indege ya mbere nini kurusha izindi zose u Rwanda rwatunze binyuze mu ikompanyi ya RwandAir ikomeje kwaguka uko umutima uteye. Airbus A330-300, ubwoko bw’indege zimaze imyaka 24 n’amezi 10 zogoga ikirere yahawe izina ‘Umurage’ niyo iri bwiyongere ku ‘Ubumwe’ yari imaze iminsi 29 ifite umuhigo wo kuba ariyo nini mu Rwanda.

Ubumwe (Airbus A330-200) yageze i Kigali kuwa 28 Nzeli 2016 ica agahigo ko kuba ariyo ya mbere RwandAir yari itunze itwara abagenzi benshi. Ubushobozi bwayo ni uko itwara abantu 244.

Gusa aka gahigo kavanyweho na Umurage (Airbus A330-300) iza gusesekara i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane kuko yo ifite imyanya 274. Ni indege ifite moteli ebyiri zikomeye zikorwa n’uruganda Rolls-Royce rw’i Westminster mu Bwongereza.

Igiciro gitangazwa cya bene ubu bwoko bw’indege kugeza ubu ni miliyoni 256.4 z’amadolari ya Amerika ( asaga miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda) gusa ashobora kwiyongera bitewe n’ibyo yakozweho.

Bene ubu bwoko bwa A330 nibwo bwa mbere Rolls-Royce yashyizemo moteli zayo (Rolls-Royce Trent 700) zifite ubushobozi buhambaye bwo gutanga umuyaga mu byuma byayo biyirinda kuba yahura n’ikibazo.

Ubuhanga ikoranye butuma idakoresha benzine nyinshi ndetse ikaba yamara ibirometero 11.750 mu kirere ku buryo ishobora nko kuva i Londres ikagwa mu i Tokyo mu Buyapani (ahari km 9569.43) cyangwa ikava i Frankfurt mu Budage igataha i Cape Town muri Afurika y’Epfo (ahari km 9404.01). Mbese, ishobora kuva i Kigali ikagera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ahari ibirometero 11.349) idahagaze.

Iyi ndege ihagurutse ishobora gupima toni 242 ubariyemo abantu bayirimo, yo ubwayo n’indi mizigo.

Ubu bwoko bw’indege nibwo butunzwe n’amakompanyi akomeye ku Isi nka Turkish Airlines ya Kane ku Isi mu kujya mu bihugu byinshi, Air China, China Eastern Airlines, Cathay Pacific n’izindi.

Ishobora kuva i Kigali igakora urugendo rwa kilometero 11 349 ikagera i New York idahagaze
Ifite moteli zakozwe n'uruganda rwamamaye ku Isi, Rolls-Royce
Iyi ndege ishobora gupima toni 242 ubariyemo abantu bayirimo, yo ubwayo n’indi mizigo
Kuwa 2 Ugushyingo 1992 nibwo Airbus A330-300 yakoze urugendo rwa mbere

Indi nkuru wasoma: Indege ya mbere nini ya RwandAir yageze i Kigali iguzwe miliyari zisaga 200


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza