Imyaka irindwi y’ubudasa mu mibereho ya RwandAir

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Kamena 2017 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Ntabwo byagusaba kwitabaza imboni cyangwa ubushishozi budasanzwe ngo ubashe kubona iterambere ry’Ikigo cy’igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kimaze imyaka irindwi y’akataraboneka indege zacyo zogoga ikirere cya Afurika, icy’Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi n’ahandi ku Isi.

Imibare isobanura neza iby’iterambere ry’iki kigo Nyarwanda cyatangiye mu 2002, ariko leta ikagiha ingufu zidasanzwe mu 2009, ihamya ko umusanzu wacyo wivugira yaba mu bukungu bw’igihugu, mu kukimenyekanisha, mu bucuruzi, ubukerarugendo no kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu kubahuza n’ab’ibindi bihugu.

Kuva mu 2010, RwandAir yari ifite indege eshatu gusa, ubu zimaze kugera kuri 12 ziganjemo izo ku rwego rugezweho zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bakabakaba 200, ikoranabuhanga rya internet ya WIFI n’ibindi bifasha abagenzi kunogerwa na serivisi z’iki kigo.

Muri rusange ifite indege za Airbus A330-300, Airbus A330-200, indege eshatu za Boeing 737-800NG, ebyiri za Bombardier Q-400 Next Generation, ebyiri za Bombardier CRJ-900 Next Generation, Boeing 737-700 NG na Boeing 737-800NG yakiriye mu mpera z’ukwezi gushize.

Izi ndege zituma RwandAir yagura ingendo hirya no hino ku Isi, imaze kugera mu byerekezo 22 bivuye kuri bitanu yari ifite mu 2010. Ubu yerekeza i Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Harare, Mumbai na Londres, ari rwo rugendo rwa mbere rujya mu Burayi.

Airbus 330-300 yiswe ‘Umurage’ niyo yakoze urugendo rwa mbere rwa RwandAir rujya i Londres

Uyu mwaka uzarangira RwandAir itangije izindi ngendo zirimo urugana Guangzhou mu Bushinwa, ndetse mu 2018 yambuke inyanja ya Pasifika igana i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeze gufasha abashaka kuza no gusohoka mu Rwanda nta mbogamizi.

Uku kwagura ingendo bigendanye no kugabanya ibiciro kuko nk’urugendo Kigali-Londres ari uguhera ku madolari 450, urugendo Kigali-Nairobi rwari amadolari ya Amerika 500 ubu ni hagati ya 300-350, Kigali-Entebbe narwo rwavuye hagati y’amadolari ya Amerika 400-500 igiciro kigera kuri 300-280.

Ibi byatumye abaza mu Rwanda biyongera, baba abashoramari, ba mukeraugendo n’abandi batuma ubukungu bw’igihugu bwiyongera.

RwandAir kandi yatumye Abanyarwanda bafashwa kwiga amasomo y’ibijyanye no gutwara indege, ku buryo kugeza ubu hari abapilote 36 n’abakanishi bazo bagera kuri 40 bazakomeza kwiyongera no kongera ubumenyi bwabo.

Buri mwaka RwandAir yatwaraga abagenzi basaga ibihumbi 600 bagana mu Rwanda, hakiyongeraho n’undi mubare w’abahaca bagana mu bindi bihugu, gusa muri uyu mwaka wa 2016/2017 biteganyijwe ko bazarenga ibihumbi 750, naho umwaka ukurikira bakagera kuri miliyoni.

Nta kabuza ko iki kigo cya leta kizakomeza kwaguka no gutera imbere kuko giherutse guhabwa icyemezo n’ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA), kiyiha uburenganzira ndakumirwa bwo gukora.

Guverinoma y’u Rwanda nayo ntihwema kugishoramo imari ari nako yubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera kizanoza imikorere yacyo. Mu ngengo y’imari ya 2017/2018 igera kuri miliyari 2094.9 Frw, hateganyijwemo miliyari 159.1 Frw zizagenerwa ishoramari rya leta, ririmo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera no kwagura ibikorwa bya RwandAir.

Ubwo indege yafataga ikirere yerekeje mu Bwongereza
Uyu mwaka uzarangira RwandAir itangije izindi ngendo zirimo urugana Guangzhou mu Bushinwa, ndetse mu 2018 yambuke inyanja ya Pasifika igana i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubu RwandAir yerekeza i Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Harare, Mumbai na Londres, ari rwo rugendo rwa mbere rujya mu Burayi
RwandAir ifite indege za Airbus A330-300, Airbus A330-200, indege eshatu za Boeing 737-800NG, ebyiri za Bombardier Q-400 Next Generation, ebyiri za Bombardier CRJ-900 Next Generation, Boeing 737-700 NG na Boeing 737-800NG
Izi ndege zituma RwandAir yagura ingendo hirya no hino ku Isi, imaze kugera mu byerekezo 22 bivuye kuri bitanu yari ifite mu 2010

Amafoto: Niyonzima Moses na Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza