Indabyo zo mu Rwanda mu bizamurikirwa muri ’Dubai Expo 2020’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Ibigo byo mu Rwanda bihinga bikanacuruza indabyo byiteze kwagurira isoko ryabyo muri Aziya no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, binyuze mu imurikagurisha mpuzamahanga rya ‘Dubai Expo 2020’.

Ikigo cyo muri Dubai gitegura iri murikagurisha (DEC), kimaze kwandika ibigo by’ubucuruzi byo mu bihugu 132.

U Rwanda ruzahagararirwa n’ibigo bikora mu bijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’ibikora ubundi bucuruzi. Birimo Bella Flower, Gentian’ Mobydick na Floramatt Limited, bifite abakiriya bahoraho mu Buholandi n’u Bwongereza.

Mu kiganiro na KT Press, Umuyobozi wa Floramatt Limited, Simon Ethangatta, yavuze ko ‘Dubai izwi kuba isoko rinini ry’ibicuruzwa byinshi. Aya ni amahirwe yo kwagurira isoko ryacu ry’imbuto muri Aziya ryiyongera ku risanzwe ryo mu Burayi”.

Ikigo Floramatt Limited gihinga indabyo zo mu bwoko bwa Mobydick mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Igitekerezo cya Ethangatta ku musaruro wa Dubai Expo, ntabwo utandukanye n’icya Ephraim Kwitonda, Umuyobozi wungirije wa Bella Flowers ihinga indabyo i Rwamagana.

Ati “Isoko ryacu mu Burayi biterwa n’ibihe. Mu mpeshyi tubura isoko kuko hari nyinshi zituruka mu Bwongereza n’u Buholandi. Kwagurira isoko muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati bishobora kuba andi mahitamo meza”.

Akomeza agira ati “Twiteze guhangana n’indabyo zituruka muri Kenya na Ethiopia, i Dubai ariko dufitiye icyizere indabyo zacu. Zirimo gukurira mu bihe byiza bituma twizera kubona isoko rinini. Twiteguye iri murikagurisha”.

Bella Flowers yiteze kongera ingano y’indabyo ijyana mu mahanga umwaka utaha ikava kuri toni 20 ku cyumweru ikagera kuri toni 40 ku cyumweru.

U Rwanda ruri mu bihugu 132 bizitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya Dubai Expo 2020. Byitezwe ko rizaba imurikagurisha rinini ku rwego rw’Isi riruta ayandi kuko rizabera kuri hegitari 438. Ubu butaka buherereye hagati y’imijyi ya Dubai na Abu Dhabi.

Dubai Expo 2020 rizaba ari ryo murikagurisha rya mbere mpuzamahanga muri Aziya y’Amajyepfo, Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, ryitezweho gusurwa na miliyoni 25 hagati ya 20 Ukwakira 2020 na tariki 10 Mata 2021.

Nibura 70% by’abazasura bazaturuka hanze ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, abategura bavuga ko bazaba ari bo benshi kuva mu myaka 168, y’amamurikagurisha yo ku rwego rw’Isi.

Guverinoma ya Dubai yashoye arenga miliyari 40 z’amadolari mu bikorwa remezo bifitanye isano n’iri murikagurisha, harimo inzira ya metro yatwaye miliyari 2.9 z’amadolari n’ikibuga cy’indege kiri hafi y’ahazabera imurikagurisha.

Iri murikagurisha byitezwe ko rizazamura cyane ubukungu bwa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho buziyongeraho miliyari 33 z’amadolari.

Bella Flowers ihinga indabo mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza