Iyagurwa ry’imihanda i Kigali rirarimbanyije, n’uwa Nyabugogo – Gatsata watangiye gukorwa (Amafoto)

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Kamena 2017 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali byatangiye muri uyu mwaka birarimbanyije, n’umuhanda wagaragaragamo umubyigano wa Nyabugogo-Gatsata nawo watangiye kwagurwa.

Umwaka wa 2017 watangiranye ibikorwa bishya mu Mujyi wa Kigali aho imihanda minini n’imito iri gukorwa bikaba biteganyijwe ko hakorwa ibirometero 54 aho yose izaba ifite ibice bine aho kuba bibiri nk’uko byari bisanzwe.

Ikigo cy’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’ cyatsindiye isoko ryo kwagura iyi mihanda mihanda ndetse ubu imirimo irarimbanyije.

Mu kwagura iyo mihanda habanje uva mu Mujyi rwagati werekeza i Nyabugogo, uwa Rwandex- Remera, n’imirimo y’uwa Nyabugogo - Gatsata irarimbanyije. Hari na gahunda yo kubaka Rond Point ahagana hepfo ya Gare ya Nyabugogo.

Imihanda imaze iminsi itangiye gukorwa Umujyi wa Kigali ufite icyizere ko yose izaba yuzuye mu gihe gito.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, yagize ati“Uyu muhanda uva kuri Rond Point [yo mu mujyi rwagati] ugarukira hariya kwa Mutangana bari mu mirimo ya nyuma ku buryo uku kwezi kurangira umuhanda uzaba warangiye hasigaye ibyo kunoza, gushyiramo kaburimbo byarangiye.”

Naho umuhanda wa Rwandex – Remera na wo Umujyi wa Kigali wizeye ko uzaba warangira muri Nyakanga 2017. Ku bikorwa by’umuhanda wa Nyabugogo–Gatsata, unanyuramo amakamyo yagize ati “Turateganya ko naho mu kwezi kwa munani tuzaba twaharangije.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko umushinga wo kwagura imihanda yo mu mujyi uri mu byiciro bibiri, icya mbere kikaba icyahereye ku isangano ryo mu mujyi (Rond point) kugera mu Gatsata; uwa Kanogo kugera Rwandex gukomeza Prince House –Remera.

Icyiciro cya kabiri kizakorwa Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo n’umuhanda uhuza indi mu Rugando.

Kwagura umuhanda wa Nyabugogo - Gatsata bizarangirana na Nyakanga 2017
Imashini ziri gushyira amabuye ahagurirwa umuhanda wa Nyabugogo - Gatsata wegereye igishanga
Umuhanda wa Nyabugogo - Gatsata nawo ugiye guhabwa inzira enye
Umuhanda uva mu mujyi werekeza Nyabugogo
Iki gice ni icyo hafi y'ahazwi nko kwa Kabuga
Umujyi wa Kigali wizeye ko uyu muhanda urangirana na Kamena 2017 hashyizwemo kaburimbo
Umuhanda wa Nyabugogo kugera kuri Rond Point mu mujyi, uzaba ufite ibice bine bigabanye umubyigano w'ibinyabiziga wahagaragaraga

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza