Kagame yasabye bwa nyuma ko hoteli ikomeye iri kubakwa i Rusizi yihutishwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye inzego zitandukanye kwihutisha imirimo yo kubaka hoteli y’icyitegererezo iri kubakwa mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko ari ubwa nyuma agarutse kuri iyi hoteli yitezweho byinshi ariko ikaba ikomeje kudindira mu kubakwa.

Iyo hoteli izwi nka Kivu Marina Bay yatangiye kubakwa na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitwa Ituze muri 2008, ubushobozi buza kuyibana buke yiyambaza abandi bashoramari ngo bafatanye.

Ubwo aheruka mu Karere ka Rusizi mu 2015, Perezida Kagame yasabye abayobozi kwihutisha imirimo y’iyo hoteli anashinga ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) gukurikirana ibitagenda neza. Ubu ubwubatsi bw’iyo hoteli buhuriweho na Diyosezi ya Cyangugu, uturere twose tw’Intara y’Iburengerazuba na BRD.

Ubwo Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Gihundwe kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ari ubwa nyuma yibukije ko iyi hoteli yagombaga kuzura umwaka ushize yihutishwa.

Yabwiye abo baturage ko mu itora ryo ku wa 4 Kanama, bazaba batora gukomeza kwihutisha ibintu, bagatera intambwe nziza mu bumwe, umutekano, mu majyambere n’ibindi u Rwanda rukwiye.

Yakomeje agira ati “Maze Banyarusizi mugacuruza, mukunguka, mugahinga mukeza, mugatunga mugatunganirwa, mukubaka amahoteli, hari amahoteli agenda azamuka andi agatinda, ariko turaza kuyihutisha buriya.”

“Ariko hoteli nini iriho izamuka yagakwiye kuba yararangiye, ni uko bigiye kuba ubwa kabiri kandi ntabwo byajyaga biba, ariko ndabasezeranya bwa kabiri kandi bwa nyuma, mu gihe gito iraza kuba yarangiye. Hanyuma nayo usibye kuraza abahita n’abagenda, bambuka imipaka baza ino cyangwa bajya hakurya, ubwo hari n’ibindi byinshi mwebwe mwajya muyishyira, buriya ni isoko. Hari n’andi arimo asanwa, ashyirwa ku rwego rwo hejuru cyane.”

Kagame yasabye ko imirimo yo kubaka iyi hoteli yihutishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza