Minisitiri Gatete yagaragaje ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa wabera isomo ibindi bihugu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Kamena 2017 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari ntamakemwa, ashima icyo gihugu gikomeje no gushyigikira ishoramari rikomeye rigamije no gufasha ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kwishyira hamwe.

Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Gatete yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena, yagaragaje ko ibindi bihugu bishobora kwigira ku buryo u Rwanda n’u Bushinwa bifatanya.

Yakomeje agira ati “Kandi twishimiye cyane ubufatanye bwacu mu nzego zose… ku rwego rwa tekiniki, urwego rw’iterambere.”

"Ku rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ushobora kuba urugero rwiza ku bindi bice by’Isi.”

Perezida Kagame aheruka kugirira urugendo i Beijing mu Bushinwa muri Werurwe uyu mwaka, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Xi Jinping, bemeranya kugeza uyu mubano ku rundi rwego. Nyuma y’uruzinduko rwe, hari imishinga iri kunozwa mu birebana na politiki, inganda, iterambere ry’ubuhinzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amahoro n’umutekano, kubaka ibikorwa remezo…

Ubu ibigo bikomeye by’ubwubatsi by’Abashinwa nka China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC), Beijing Construction Engineering Group (BCEG), Top International Engineering Corporation (TIEC) n’ibindi, bimaze kubaka izina mu Rwanda kuko akenshi imiturirwa myinshi n’indi mishinga ikomeye usanga ari bo bayirangaje imbere.

Bubatse imiturirwa y’abikorera ndetse n’izikoreramo inzego za leta, nk’inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubu umushinga ugezweho ni ukubaka ibiro bigezweho bya Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye, uyu mushinga ukazatwara miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika zihwanye na miliyari 29 Frw ukaba uri gusozwa.

Hari n’indi mihanda itabarika bubatse mu gihugu, ubu babaka bari mu mushinga wo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, biri gukorwa n’ikigo CRBC.

Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti yaba mu ikoranabuhanga no mu bumenyi, cyane cyane hagendewe ku bikenewe ku isoko muri iki gihe.

Ibyo bikiyongeraho inkunga n’inguzanyo zitandukanye banki yo mu Bushinwa yibanda ku guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, Import Export Bank of China, itanga mu mishinga itandukanye.

Abanyarwanda n’abaturanyi babo bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bahanze amaso umushinga wa gari ya moshi, nawo u Bushinwa bukaba bwariyemeje kuwuherekeza kugeza usojwe.

Intambwe ya mbere yaratewe

Mu kiganiro na Xinhua kandi Minisitiri Gatete yashimye u Bushinwa bwiyemeje gutera inkunga ubwubatsi bw’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu by’aka karere, ubu Kenya ikaba yaramaze gutaha ku mugaragaro igice cya mbere gihuza icyambu cya Mombasa n’Umurwa Mukuru Nairobi.

Uwo muhanda watangiye gukoreshwa mu bwikorezi bw’imizigo no gtwara abantu kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, wafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Wang Yong, intumwa yihariye ya Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa.

Yagize ati "Ni umushinga wagenze neza, ahanini hashingiwe ku nkunga u Bushinwa bwahaye Kenya.”

Uyu muhanda ureshya na kilometero 472 wuzuye utwaye miliyari 3.8 z’amadolari ya Amerika, wubatswe n’ikigo cy’Abashinwa, China Road and Bridge Corporation (CRBC), amafaranga yawubatse 90 % akaba yaratanzwe n’u Bushinwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko akarere kiyemeje kubaka uyu muhanda ugomba guhuza umuhora wa Ruguru unyura muri Kenya, Uganda , u Rwanda n’u Burundi, hamwe n’umuhora wo hagati uhuza Tanzania, u Rwanda n’u Burundi, ukazagabanya igiciro cyo gukora ubucuruzi n’igiciro cyo gutwara ibintu n’abantu.

Yakomeje agira ati "Uyu muhanda wamaze kuzura muri Kenya ni ikintu kiduteye ishema, ubu turi kugira ngo tuganire ku rwego rw’akarere turebe uko natwe twabigiramo inyungu.”

Umuhanda wa gari ya moshi Mombasa-Nairobi byitezwe ko uzakomeza kongerwa ukagera ku mupaka wa Uganda ugakomeza Kampala ugakomeza no ku mupaka w’u Rwanda, ari naho u Rwanda ruzahera rwubaka ku gice cyarwo. Igenamigambi ryerekana ko uzagera kuri Uganda nibura mu 2022, no mu Rwanda mu 2030.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, mu kiganiro n'Ibiro Ntaramakuru by'Abashinwa,Xinhua

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza