Muhanga: Abikorera baruhutse ibihombo byaterwaga n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 9 Kamena 2017 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu duce tw’igihugu twakunze guhura n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu myaka yashize cyateraga ibihombo abikorera, kikanadindiza imitangire ya serivise za leta n’iz’abikorera.

Kuri ubu, abakorera i Muhanga bavuga ko basigaye bafite umuriro uhagije kandi wizewe ku buryo umara icyumweru cyose utarabura na rimwe ndetse n’igihe ubuze ukagaruka mu minota itarenze 10.

Umuyobozi mukuru w’uruganda Pasta Rwanda, Ufitese Jean-Luc, ahamya ko uru ruganda rutarigera rubura umuriro mu gihe cy’ukwezi n’igice rumaze rutangiye gukora macaroni.

Yagize ati “Dutegura umushinga w’uruganda twashyize imbere kugura moteri itanga umuriro (power generator) kuko nabonaga hano i Muhanga umuriro ubura akenshi ku mugoroba ariko ubu umuriro urahari uhagije, na moteri ntiturayatsa na rimwe. Twanateganyaga kugeza umuriro ku ruganda bidutwaye miliyoni zigera kuri 15 ariko leta yawutugejejeho ku buntu, ni ikintu nashimira leta mu gushyigikira abikorera.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Hotel Splendid, Furaha Jean Damascène avuga ko ikiguzi cy’umuriro cyagabanyutseho 30% kuko batagura kenshi mazutu yo gukoresha moteri bitewe n’uko umuriro utakibura, n’iyo ugiye ukagaruka mu minota mike.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Rwiyereka Roger, nawe avuga ko ibura ry’umuriro ryari imbogamizi mu mitangire ya serivise ariko ikibazo kikaba cyarakemutse guhera mu mpera z’umwaka ushize.

Intara y’Amajyepfo yahoze ku isonga mu kugira umuriro ucikagurika, ubu iri ku isonga mu kugira umuriro wizewe kurusha n’Umujyi wa Kigali biturutse ku mbaraga leta yashyize mu kongera ingufu z’amashanyarazi, kubaka no gusana ibikorwaremezo bifasha mu gukwirakwiza umuriro hibandwa ku hagaragaraga ibibazo cyane, nk’uko Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ingufu (EDCL) kibitangaza.

Hari imishinga myinshi yo kugabanya icikagurira ry’umuriro w’amashanyarazi

Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Kamanzi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bakomeje gusana ibikorwaremezo no kubaka imiyoboro mishya y’umuriro n’amakusanyirizo y’umuriro (power substations) afasha gushyira umuriro ku bipimo abawukeneye bifuza.

Kamanzi avuga ko imishinga yarangiye ari yo yagabanyije ibibazo by’ibura ry’umuriro ryari rikabije mu myaka ishize, akongeraho ko hari n’indi mishinga igikomeje n’izatangira vuba mu rwego rwo gukemura burundu ibibazo by’umuriro.

Yagize ati “Twari dufite ‘radial network’, bivuze ko umuriro waturukaga impande ebyiri z’igihugu ugahurira i Kigali ku buryo aho ikibazo kibereye ku ruhande rumwe igihugu cyose kibura umuriro. Ubu ingufu tuzishyize mu gukemura icyo kibazo ku buryo ikibazo cy’umuriro kibaye ahantu hamwe kitaba rusange mu gihugu hose.”

Kamanzi avuga ko hari imiyoboro yarangiye irimo uwa Rukarara-Kirinda warangiye mu Ugushyingo 2016, watumye haboneka umuriro utuje mu turere twinshi tw’Amajyepfo. Umuyoboro wa Ntendezi-Bugarama na substation ya wo na byo byarangiye muri Nzeri 2016 bihuza uruganda rwa CIMERWA n’umuyoboro mugari w’igihugu, binakemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Naho substation ya Rulindo-Gifurwe yo izarangira kongererwa ubushobozi mu Ukuboza 2017, ifashe uturere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana kugira umuriro uhagije.

Hari na substation nshya irimo kubakwa i Gabiro na yo izafasha mu guha umuriro Intara y’Iburasirazuba. Substation ya Gahanga-Ndera izarangira muri Werurwe 2018 izafasha mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro (Kigali Special Economic Zone) n’ibindi bice bya Kigali.

Hari substation ntoya ya Mukungwa izuzura muri Kamena 2017 nk’igisubizo cyihuse mu kugabanya ikibazo cy’icikagurika ry’umuriro i Rubavu, hakazubakwa n’indi substation i Nyabihu izakemura ikibazo mu buryo burambye.

Hari umushinga wo kubaka kandi umuyoboro wiswe “Kigali Ring Network” uzahuza substations za Jabana, Birembo, control centre (ihuriro ry’umuriro i Gikondo) ugakomeza ku kibuga cy’indege i Kanombe ugakora umuzenguruko w’Umujyi wa Kigali wose kugira ngo umujyi ugire umuriro uhagije kandi wizewe.

Undi muyoboro ugikomeje ni uwa Mirama-Shango ufite na substations za Shango, Birembo, Bwishyura na Rubavu, ukazafasha u Rwanda gucuruzanya umuriro n’ibindi bihugu, umuriro ukava muri Kenya ugaca mu Rwanda ukagera muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo.

Kamanzi yavuze ko hari n’indi mishinga igeze ku rwego rw’amasoko irimo uwo kubaka umuyoboro ukura umuriro ku rugomero rwa Rusumo uzarangira mu 2019 ukazafasha igihugu kugurisha umuriro mu Burundi na Tanzania.

Umuyoboro wa Mamba-Rwabusoro-Rilima na wo ugeze ku rwego rw’amasoko. Ukazavana umuriro ku ruganda rw’umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri rwa Hakan ruri I Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ikawuhuza n’umuriro uva mu kiyaga cya Kivu uturutse kuri Gaz Methane, wose ikawushyira mu muyoboro mugari w’igihugu.

Kamanzi ati “Iyi mishinga yose igamije kugabanya icikagurika ry’amashanyarazi no kugeza umuriro uhagije ku baturage aho bari hose mu gihugu. Iyo miyoboro yose nirangira, izanadufasha kugabanya umuriro utakara, tubashe kunguka ku buryo tuzashobora no kugabanya ibiciro by’amashanyarazi mu gihe kiri imbere.”

Kamanzi Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa EDCL ubwo yaganiraga na IGIHE ku mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi
Umujyi wa Muhanga wakemuriwe ikibazo cy'umuriro waburaga kenshi
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Hotel Splendid, Furaha Jean Damascène, avuga ko baruhutse kugura mazutu bya hato na hatto
Umuyobozi mukuru w'uruganda Pasta Rwanda, Ufitese Jean Luc, avuga ko uruganda rutarabura umuriro kuva rwatangira gukora
Umuyobozi mukuru w'uruganda Pasta Rwanda, Ufitese Jean Luc, yerekana uko imashini ipakira makaroni ikora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Rwiyereka Roger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza