Musanze: Hatangiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ruzacanira imiryango irenga 1000

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Kamena 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, kuri uyu wa Gatatu, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwaza I ku mugezi wa Mukungwa mu karere ka Musanze, rwitezweho gutanga MW 2,6.

Ni urugomero rwitezweho gutanga ingufu z’amashanyarazi “zizacanira imiryango igera ku 1000 yo mu mirenge ya Muko, Nkotsi na Rwaza” nk’uko Minisiteri y’ibikorwa remezo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri James Musoni yijeje abaturage b’imirenge yegereye uru rugomero ko ari bo amashanyarazi azabanza kugeraho mbere yo kujyanwa ahandi, anashimira guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Budage zizatera inkunga uyu mushinga w’ubwubatsi, hagamijwe ko u Rwanda rukuba kabiri amashanyarazi rufite, kugeza mu 2024.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yashimye ubufatanye muri uyu mushinga asaba abaturage kuzabyaza umusaruro aya mahirwe.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste.

Uyu munsi u Rwanda rufite amashanyarazi agera kuri MW 208 rwihaye intego ko mu 2018, ruzaba rugeze kuri MW 563. Kugeza mu mpera z’umwaka ushize, Abanyarwanda bafite amashanyarazi bari kuri 28%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) giteganya ko mu 2021-2022 u Rwanda ruzaba rumaze kubona amashanyarazi ahagije ku buryo naba adakoreshwa mu gihugu, ashobora gucuruzwa mu mahanga.

Umugezi uri kubakwaho urugomero ruzacanira imiryango irenga 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza