Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi bagiye kubona uruganda ruzakemura ikibazo cy’umusaruro wangirikaga

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 16 Kamena 2017 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ’COTHEGA’ yo mu Karere ka Nyamasheke bagiye kuruhuka imvune n’ibihombo baterwaga no kugurisha umusaruro w’icyayi kure, begerejwe uruganda ruzajya rutunganya umusaruro wabo.

Uru ruganda rw’icyayi rwa Gatare (Gatare Tea Factory) rurubakwa na Rwanda Mountain Tea Ltd (RMT) naho imirima yose y’icyayi ruzatunganya ni iy’abahinzi banafite imigabane mu ruganda, ibyo bikazatuma inyungu iva mu bikorwa byarwo izagera ku bahinzi nk’abanyamigabane.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RMT, Niyibizi Bonaventure, yabwiye IGIHE ko uru ruganda ruzuzura bitarenze Nzeri 2017, rwitezweho kuzongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro w’icyayi kandi rugateza imbere imibereho y’abahinzi b’icyayi n’abaturage ba Nyamasheke muri rusange binyuze mu kazi uruganda rutanga no mu bindi RMT igenera abatuye hafi y’ibikorwa byayo .

Kugeza ubu imirimo yo kubaka uruganda imaze guha akazi abaturage benshi muri Nyamasheke kandi ruzanatanga akazi gahoraho kuri bamwe ubwo ruzaba rutangiye gukora.

Mu rwego rwo kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi, Niyibizi avuga ko RMT izongerera ubumenyi abahinzi, ikanabaha umugoronome ukurikirana ubuhinzi bwacyo, bakajya banahabwa amafumbire bishyura nyuma yo gusarura.

RMT kandi ishyigikira ibikorwa by’uburezi binyuze mu kubaka amashuri no gutanga ibikoresho by’ishuri ikanashyigikira ibikorwa by’ubuvuzi mu duce ifitemo inganda, igamije kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abahinzi b’icyayi.

Umuyobozi wa COTHEGA igizwe n’abahinzi 3224, Ntawangundi Fabien, yavuze ko uru ruganda bubakirwa ruzuzura rukenewe cyane kuko kuva batangira gusarura icyayi mu 2012 bagemura umusaruro wose ku ruganda rwa Gisovu ruri i Karongi mu birometero birenga 63; kuba ari kure bituma hangirika toni zigera kuri ebyiri buri kwezi, ndetse izigera ku 119 zigeze kwangirika mu mezi atatu abanza ya 2015.

Ntawangundi akomeza agira ati “Ubu dufite umusaruro wa toni 250 ku kwezi ariko tuzawongera ubwo tubonye uruganda hafi kuko hari igihe abahinzi bacibwa intege n’ibihombo by’icyayi cyangirika ntibasorome icyayi, ubundi ugasanga nta mwete mwinshi bafite mu kugikorera. Abahinzi turibonera ko uruganda rugiye kuzura, tugiye kwita ku cyayi dufite tucyongerere ubwiza kandi twagure imirima kuko twizeye ko nta musaruro uzongera kwangirika.”

Niyibizi yavuze ko uruganda rw’icyayi rwa Gatare rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 20 z’amababi y’icyayi ku munsi, ni ukuvuga 600 ku kwezi ku buryo ruzashobora kwakira umusaruro wose n’igihe waba wiyongereye muri Nyamasheke.

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano na RMT yo gutangira kubaka uruganda rw’icyayi rwa Gatare mu ntangiriro z’umwaka ushize hagamijwe guteza imbere abahinzi b’icyayi no kongera umusaruro.

RMT ni ikigo cy’ishoramari cyatangiye mu 2006, gisanzwe gifite inganda z’icyayi enye, kikagira ingomero ebyiri z’amashanyarazi zirimo Giciye ya mbere n’iya kabiri.

Uruganda ruri kubakwa mu Kagari ka Gasharara, Umurenge wa Karambi mu yahoze ari Komine Gatare.

Uruganda rw'icyayi rwa Gatare ruri mu mirima y'icyayi rwagati rukazaruhura abahinzi kujyana icyayi kure
Ibikoresho byinshi byamaze kugezwa mu nyubako z'uruganda rw'icyayi rwa Gatare
Uruganda rw'icyayi rwa Gatare rugiye gukemura ikibazo cy'igihombo abahinzi bamaranye igihe kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza