Nyanza: Ingo 3500 zo mu Mayaga zahawe amashanyarazi, abahatuye batangira ibikorwa by’ubucuruzi

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 29 Kamena 2018 saa 07:57
Yasuwe :
1 0

Abatuye mu gace k’Amayaga mu Karere ka Nyanza batangiye kubona impinduka mu mibereho yabo nyuma y’iminsi mike Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) gitangiye kubagezaho umuriro w’amashanyarazi ndetse ab’inkwakuzi bamaze gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.

Umuyoboro w’umuriro uringaniye (medium voltage) ureshya n’ibilometero 83 watangiye kubakwa mu 2017 mu gace k’Amayaga kagizwe n’imirenge ya Kigoma, Kibirizi, Muyira na Ntyazo. Ni umuyoboro umaze guha umuriro ingo 3500 mu gihe byitezwe ko uzacanira ingo 5114 numara kurangira.

Rudasingwa Pierre, umugabo ufite imyaka y’amavuko 38, yabwiye IGIHE ko akibona ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu Murenge wa Kibirizi atuyemo yahise atangira gutegura umushinga wo gusudira maze amashanyarazi ageze mu gasanteri ka Gatongati mu Kagari ka Mututu mu ntangiriro z’uku kwezi ahita agura ibikoresho atangira gusudira.

Yagize ati “Uyu muriro twari tuwukeneye. Ubu ndakora inzugi, amadirishya nkasana n’ibindi bikoresho bikeneye gusudirwa. Hari n’ibindi byinshi ntekereza gukora nko kugura firigo nkajya ncuruza ibinyobwa bikonjesheje. Maze icyumweru kimwe ntangiye gukora ariko maze kugurisha inzugi umunani kandi nizeye ko uko abantu bazagenda babimenya bazatugana ari benshi.”

Nishyirimbere Eliana na we utuye mu gasanteri ka Gatongati yavuze ko akibona amashanyarazi yahise yihutira kugura icyuma gisya imyaka gikoresheje amashanyarazi kuko icyo yari asanganywe gikoresha mazutu kandi ihenze cyane ugereranyije n’amashanyarazi.

Yagize ati “Twari dufite icyuma gikoresha mazutu ariko mazutu yaraduhendaga cyane. Ubu twabonye ko dukoresheje amashanyarazi byaduhendukira maze n’inyungu ikiyongera. Iki cyuma gishya gihagaze amafaranga ibihumbi 700 harimo na dynamo ituma gikoresha amashanyarazi.”

Ntoranyi Edmond,umusaza utuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Mututu, avuga ko bahawe amashanyarazi mu kwezi gushize maze babona urumuri n’uburyo bwo gucaginga telefoni mu nzu batujwemo batagombye gukora ingendo no kwishyura amafaranga yo gucaginga kure maze agira inama abakiri bato yo kuwubyaza umusaruro.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Mututu wahawe amashanyarazi mu kwezi gushize

Serivise z’ubuzima n’iz’uburezi zarahindutse

Umucungamutungo w’Ikigo Nderabuzima cya Mututu, Benimana Ephron, yavuze ko hashize ukwezi bahawe amashanyarazi ariko serivise z’ubuvuzi zimaze guhinduka ku buryo n’abagana iki kigo bamaze kwiyongera kubera icyizere bagifitiye.

Yagize ati “Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri bikaduhenda, inkingo zacu zigomba guhora zibitse muri firigo ugasanga tugomba kuzitwara ku bindi bigo nderabuzima bifite amashanyarazi. Ubu hashize ukwezi tubonye uyu muriro ariko ibintu byarahindutse, ubu akazi karagenda neza, ubona dufite inyungu kuko hagabanyutseho nka 90% y’ikiguzi byadutwaraga.”

Yakomeje agira ati “Ibi byatumye tunoza serivisi ku buryo n’icyizere abarwayi batugirira kiyongereye kuko ntawifuzaga kuza ahantu hari umwijima nijoro ariko ubu umubare w’abatugana uragenda wiyongera. Twakira abarwayi bagera ku 130 buri munsi.”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kabuye mu Kagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira, Mukangango Jacqueline, yavuze ko ubu imyigire igenda neza ndetse bakaba bizeye ko imitsindire y’abanyeshuri iziyongera kuva aho baboneye umuriro mu ntangiriro z’uku kwezi.

Yagize ati “Mbere twari dufite imbogamizi zo kujya gufotoza ibizamini by’abanyeshuri, tukagomba kujya gucaginga mudasobwa ku biro by’Umurenge nko mu bilometero birindwi tukazizana tukigisha abanyeshuri, ugasanga nabwo umuriro uhise ushiramo mu isaha imwe ariko ubu byarakemutse, abana bariga ikoranabuhanga neza, turakoreha mudasobwa tugategura raporo zose, turateganya no kugura imashini ifotora tukajya twifotorera ibizamini by’abanyeshuri.”

Iki kigo gifite abanyeshuri barenga 800 mu Mashuri Abanza n’abarenga 160 mu cyiciro cy’incuke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste, yasobanuye ko kugera mu kwezi gushize uyu Murenge wari urimo amashanyarazi mu Mudugudu umwe w’Akagari kamwe muri tune tugize uyu Murenge ariko ubu twose tumaze kugezwamo amashanyarazi ku muyoboro w’ibilometero 34.

Yagize ati “Aya mashanyarazi yatangiye guhindura imibereho y’abaturage kuko hano dufite ibigo by’amashuri bigera kuri birindwi, afasha abana gusubiramo amasomo, ibigo bikabasha gukoresha mudasobwa, ibikorwa by’ubucuruzi bitangiye gutera imbere, ikigo nderabuzima kirawukoresha, birongera isuku mu ngo kuko amashanyarazi abarinda imyotsi ya mazutu no gucana mu nzu bashaka urumuri.”

Yongeyeho ko hari ibintu byinshi abaturage bakenera bigiye guhenduka nk’inzugi zahendaga kuko byasabaga kujya kuzisudiriza i Nyanza mu mujyi hakiyongeraho n’ikiguzi cy’ubwikorezi ariko ubu ibyinshi bizajya bikorerwa hafi yabo.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Nyanza, Kayibanda Omar, yavuze ko mu ngo 77,522 zituye muri aka karere, ingo 16,421 zingana na 21.1% zifite umuriro ufatiye ku muyoboro mugari w’igihugu (on grid), naho ingo zigera ku 4660 zingana na 6% zikaba zifite umuriro uturuka ku mirasire y’izuba (off grid). Muri rusange ingo zikoresha amashanyarazi zikaba zigera ku 21,081 zingana na 27.7%.

Kayibanda avuga ko REG ikomeje kwihutisha ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi kuko hari n’indi mishinga iteganyijwe gukorwa mu mwaka utaha mu mujyo w’intego ya Guverinoma yo kugeza umuriro ku baturage bose mu gihugu bitarenze mu 2024.

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kabuye mu Kagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira, Mukangango Jacqueline, yavuze ko ubu imyigire n'imirimo y'ubuyobozi bigenda neza kuva babona amashanyarazi
Hari abatangiye gukora inzugi no gusudira ibindi bikoresho kuva aho umuriro w'amashanyarazi ugereye mu gice cya Mayaga mu Karere ka Nyanza
Ikigo Nderabuzima cya Mututu mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza, gisigaye cyakira abaturage benshi kuva aho giherewe umuriro wa mashanyarazi mu kwezi gushize
Nishyirimbere Eliana yahise agura icyuma gisya imyaka gikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza