REG yatangije “Huza”, ikoranabuhanga rya miliyoni enye z’amadolari rizifashishwa mu guhuza imikorere

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 07:25
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), cyatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga ryitwa ‘Huza’, kivuga ko kizaryifashishwa mu kugenzura no guhuriza hamwe imirimo yose.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016 yagaragaje ko muri REG hari ububiko bwa miliyari 1.5 budakoreshwa, ibigega by’amazi yajyanwaga kuri Kalisimbi mu mushinga wa Geothermal bya Miliyari 2.7 Frw bimaze imyaka itatu bidakoreshwa n’ibindi bikoresho bya miliyari 1.5 bisohoka mu bubiko gake cyane.

Ibyo n’ibindi ni bimwe mu byo umuyobozi ushinzwe uwo mushinga Patrick J. Mwesigye, yavuze ko iryo koranabuhanga rizakemura ndetse rikanafasha mu kuzamura urwo rwego.

Yagize ati “Iryo koranabuhanga rizafasha REG n’ibigo byayo mu kugenzura mu buryo bwaba ubw’amafaranga, imicungire y’abakozi, intonde z’abakozi, gutanga amasoko no gukora imishinga. Usibye ibyo kandi gahunda zose zo kuyobora umuriro w’amashanyarazi byose bikazakorwa kuri mudasobwa hifashishijwe iryo koranabuhanga.”

Nyuma yayo kandi hateganyijwe gutangizwa irindi ryitwa Customer Management System, rizafasha abakiliya gukorana na sosiyete zitanga umuriro haba mu bujyanama, mu kuvugana, guhabwa ubujyanama, aho umuriro wacitse, ikibazo cyabaye cyose kigahita kigaragara muri mudasobwa.

Mwesigye avuga ko iryo koranabuhanga rizafasha kugabanya ibikoresho byagenderaga mu micungire mibi kuko buri kintu cyose kizajya kiba cyageze mu REG kizajya kiba kizwi ndetse inagikurikirane.

Ati “Buri kigo mu bigo byose bya REG gifite ububiko, iryo koranabuhanga rizafasha nk’umuntu uri mu Bugesera ku buryo niba ibikoresho bizajya biba byamushiranye azajya arebaho akamenya ko mu bundi bubiko buri i Remera harimo ibyo akeneye, agahita abisaba.”

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yavuze ko iryo koranabuhanga rizafasha mu kugenzura no kwihutisha imikorere y’urwego rw’ingufu mu Rwanda.

Yagize ati “Ndasaba ko iri koranabuhanga twazarikoresha kugira ngo tugeze ku ndunduro ibyo abakiliya bacu bose bifuza.”

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere mu myaka irindwi ishize bitewe n’ingamba nyinshi Guverinoma yashyizeho zirimo kongera ingomero z’amashanyarazi no korohereza abashakaga gushora imari muri urwo rwego byatumye haboneka MW 208.36 zivuye kuri MW 97 zariho mu 2010.

Uko kongera umubare wa megawate byanazamuye umubare w’Abanyarwanda bafite amashanyarazi bava ku ngo 288685 zingana na 10.8% mu 2010 zigera kuri 2893000 mu 2017 zingana na 34.6%.

Umuyobozi wa REG nawe yashimangiye ko bifashishije iryo koranabuhanga ryabatwaye miliyoni enye z’amadolari n’izindi ngamba nshya bizatuma bagera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda nibura 70% mu mpera z’umwaka utaha.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss
Abagize uruhare muri iryo koranabuhanga bahawe ishimwe
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iri koranabuganga, Patrick J. Mwesigye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza