Rusizi: Abaturage ba Bweyeye bagejejweho umuriro w’amashanyarazi bafataga nk’inzozi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 26 Nyakanga 2017 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bishimiye kugezwaho umuriro w’amashanyarazi bafataga nk’inzozi.

Bweyeye ni Umurenge uri kure ugereranyije n’indi muri Rusizi ugikeneye ibikorwaremezo ariko umuriro w’amashanyarazi batangiye kuwucana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2017.

Abaturaga baganiriye na IGIHE bavuze ko kubona umuriro babifataga nk’inzozi ariko ubuyobozi bwiza bwawubagejejeho.

Dusengimana Daniel yagzie ati “Umuriro wahageze ejo saa munani, nk’umuntu wo mu cyaro iyo yageze ku muriro ni ibindi bindi. Uyu muriro uzagabanya ingendo twakoraga tujya I Burundi tujya gusudira ibyuma byacu, amagare na za moto. Twacanaga za buji bigatuma dufunga nka saa moya ariko ubu twaraye tubyina kugeza saa tanu, twumvaga ari inzozi none ubuyobozi bwacu bubishyize mu bikorwa.”

Musabyimana Leoncie yunzemo ati “Twacanaga buji n’ibishirira tukagenda tuzungagiza ariko ubu turakanda ku gikuta tugacana nyine; ubu haje umuriro tugomba kujya muri salon abari injiji tukaba injijuke, ubundi tugatera imbere muri rusange.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Sindayiheba Aphrodis, yavuze ko uyu murenge wari mu bwigunge bityo bakaba bashima Perezida Paul kagame wawubemereye none akaba asohoje amasezerano.

Yagize ati “Nk’uko Perezida wa Repebulika yari yabitwemereye muri 2013, turashima cyane ko icyari amasezerano noneho cyagiye mu bikorwa, uyu mwanya ku kwikubitiro hacaniwe abaturage 395 kandi hari gahunda ko hacanirwa abaturage 180 ku ikubitiro. Uyu muriro uje ari igisubizo cy’ibintu byinshi, icya mbere ni uko wari umurenge wigunze ku buryo no kugir ngo ubone itara rinyenyeza mu masaha y’ijoro byari bigoye.”

Niyibizi Mbanzabigwi uyobora umushinga wo kugeza amashanyarazi mu baturage mu REG yavzue ko uyu mushinga uri no mu Murenge wa Bweyeye ugomba guha umuriro w’amashanyarazi abaturage bo mu cyaro ibihumbi 27.

Yagize ati “Muri rusange akaba ari umushinga uzageza ku baturage hafi ibihumbi 27 by’abafatabuguzi bashyashya, mu Murenge wa Bweyeye ukaba ugomba kugeza ku bafatabuguzi bashyashya bagera ku 1300 kandi ibisabwa byose byamaze kugera hano ku buryo mu gihe cy’amezi abiri byose bigomba gukorwa.”

Uyu mushinga ukorera mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi watangiye muri Werurwe 2014 uzarangira muri Nzeri 2017, utwaye amadolari y’abanyamerika miliyoni 9 n’ibihumbi 450.

Bagejejweho umuriro w'amashanyarazi bemerewe na Perezida Kagame muri 2013
Abacuruzi bishimiye ko bagiye kujya bakora amasaha menshi kuko babonye umuriro
Akanyamuneza kari kose ku baturage bakanda ku gikuta amatara akaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza