U Busuwisi bwemeye gushyiraho ibigo bitanu bizafasha u Rwanda mu bumenyingiro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gicurasi 2017 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we w’u Busuwisi, Didier Burkhalter, icyo gihugu cyemeye kongera inkunga giha u Rwanda mu birebana n’ubumenyi ngiro, ndetse ibihugu byombi byiyemeza gufatanya mu bya politiki n’ubukungu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ibi biganiro hagati y’aba bayobozi bombi byabereye mu nyubako izwi nka Béatrice-von-Wattenwyl-House, rwagatii mu Murwa Mukuru Bern.

Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi yabitangaje, ubwo yakiraga Minisitiri Mushikiwabo, Minisitiri Didier Burkhalter yagize ati “Inama y’uyu munsi ni umwanya wo gusuzuma uko ibintu bihagaze no gutera indi ntambwe mu mubano hagati y’ibihugu byacu.”

Mu byaganiriweho harimo ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi ngiro, ikintu byemejwe ko kigomba kuba ku isonga mu mubano w’ibihugu byombi hagamijwe kurushaho gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere.

Aba bayobozi baganiriye ku bikorwa bigamije kurwanya amakimbirane mu karere, banasuzumira hamwe inzego zakongerwamo imbaraga mu iterambere zirimo ubumenyi ngiro, amazi meza n’imiyoborere, baganira no ku karere k’ibiyaga bigari ku Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y’u Busuwisi busaba ubufatanye mu gukemura amakimbirane, hagati y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu gakorera Genève, n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, gakorera i New York.

Iyi minisiteri yakomeje igira iti “Icyiciro gishya cy’umubano hagati y’u Busuwisi n’u Rwanda cyagarutsweho na Burkhalter na Mushikiwabo uyu munsi, kiratanga indi shusho mu mubano w’ibihugu byombi. Amahugurwa mu bumenyingiro agiye kuba ikintu cyitabwaho cyane mu bufatanye mu iterambere ry’ibihugu, hagamije guha andi mahirwe Abanyarwanda.”

Yatangaje ko u Busuwisi bwemeye kongera inkunga yabwo muri uru rwego, mu mikorere mishya ku karere k’ibiyaga bigari, mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo rikomeza rigira riti “Muri urwo rwego, ibigo bitanu by’amahugurwa bizashyirwaho ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ngo bihugure abubatsi, abakora amashanyarazi, ababaji, abasudira, abakora amazi, abakanishi n’abanyamwuga mu gukora muri hotel.”

U Busuwisi kandi busanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu guteza imbere ubumenyingiro, binyuze mu kigo cy’Igihugu imbere cyo guteza ubumenyingiro, WDA.

Ubu bufatanye ngo buzagera no mu gufasha u Rwanda kongera ibikorwa remezo by’umwihariko gukwirakwiza amazi meza mu baturage, imiyoborere, guteza imbere imiryango itari iya leta n’itangazamakuru ryigenga.

Aba baminisitiri baganiriye uburyo bwo guteza imbere ubufatanye mu birebana na politiki n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi, muri urwo rwego bashyira umukono ku masezerano mu by’indege.

Nyuma y’ibyo biganiro, Minisitiri Mushikiwabo yakomereje ahitwa La Chaux-de-Fonds gusura ibigo bitandukanye bitunganya umusaruro w’ikawa.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we w’u Busuwisi, Didier Burkhalter nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza