U Rwanda mu bihugu byitezweho izamuka ry’ubukungu muri Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Kamena 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund, IMF) cyagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite ubukungu bwizeweho kuzamuka ku gipimo cya 6 % mu mwaka wa 2018.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo IMF yagaragazaga raporo y’uko ibona ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 10.6 % mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka biturutse ku buhinzi bwagenze neza, serivisi n’ibindi.

IMF ivuga ko ari intambwe ikomeye kuko hari ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubukungu bwabyo bukomeje kumanuka.

Ubukungu bw’u Rwanda uyu mwaka biteganyije ko buzazamuka kuri 7.2% buvuye kuri 6.1 % umwaka ushize.

U Rwanda ruri kumwe n’ibindi bihugu birimo Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Guinea, Sénégal na Tanzania bifite ubukungu bwazamutse neza umwaka ushize kandi bitanga n’icyizere muri uyu mwaka.

IMF muri rusange igaragaza ko ibihugu 29 kuri 45 bibarurwa munsi y’ubutayu bwa Sahara ubukungu bwabyo buzazamuka.

Byitezwe ko ubukungu bwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzazamuka ku gipimo cya 3.4% buvuye kuri 2.8 % mu 2017.

Ibihugu bifite ubukungu bushingiye kuri Peteroli ntabwo byitezweho kuzamuka cyane ugereranyije n’ibindi kubera igabanyuka ry’ibiciro bya peteroli.

Nka Angola ubukungu buzazamuka kuri 2.2% naho Nigeria buzamuke kuri 2.1 %.

IMF igaragaza ko hakiri izindi mpungenge zishobora gukoma mu nkokora izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu bimwe na bimwe, nk’amatora ateganyijwe n’inzibacyuho bishobora gutuma amavugurura agamije guteza imbere ubukungu atari byo bishishikaza abanyapolitiki.

Igaragaza kandi ko hakiri icyuho cy’abikorera mu bukungu bw’ibihugu, amadeni aremereye 40% by’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’ingufu nke mu gukusanya amafaranga y’imbere mu bihugu.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko imibare bagaragarijwe ikeneye irindi sesengura kugira ngo harebwe niba izamuka ry’ubukungu rijyana n’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Uba ukeneye no kugira irindi sesengura ryo kumenya ngo ubukungu bwiyongereye biturutse mu bihe bice. Ni mu buhinzi se, akazi katanzwe bimeze bite, amahirwe byongereye ku bantu angana ate? Byanze bikunze ukenera ko ubukungu bwiyongera kugira ngo ubashe gukemura ibibazo by’ubukene no kongera imibereho myiza y’abantu.”

Ku mpungenge z’amadeni ashobora kuremerera bimwe mu bihugu, Nsanzabaganwa yavuze ko amadeni y’u Rwanda akiri make ku buryo atari umutwaro kuko angana na 40.6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe byitwa ko byakabije iyo arenze 50 %.

Ku kuba uruhare rw’abikorera ruri kuri 15 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, Nsabaganwa yavuze ko hakwiye kongerwamo izindi mbaraga by’umwihariko mu mabanki atanga inguzanyo, gukangurira abantu kwitabira isoko ry’imari n’imigabane n’ibindi.

Uhagarariye IMF mu Rwanda, Alun Thomas, yavuze ko gahunda Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho mu kongera imibereho myiza y’abaturage ari iz’ingenzi, anakeka ko zigira uruhare mu izamuka ry’ubukungu.

Yagize ati “Hari gahunda zashyizweho mu guteza imbere abaturage nka Girinka, kugaburira abana ku mashuri, kurwanya imirire mibi, gahunda zihari rwose zirakwiriye.”

Yavuze ko hakenewe uruhare runini rw’abikorera mu bukungu bw’igihugu, cyane cyane mu nzego bigaragara ko zirimo inyungu.

IMF igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kuri 7.8 % mu mwaka wa 2019 na 8% muri 2020.

Abayobozi batandukanye batanga ibitekerezo kuri raporo ya IMF
Alun Thomas yavuze ko gahunda Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho mu kongera imibereho myiza y’abaturage ari iz’ingenzi
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fode Ndiaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza