U Rwanda rugiye gutangiza uruganda rutunganya zahabu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Amb. Gatete Claver, yabwiye abadepite ko u Rwanda rufite umusaruro mwinshi w’amabuye y’agaciro, ku buryo mu mezi make hazatangira uruganda rutunganya zahabu, yajyaga itunganyirizwa mu mahanga.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Gatete yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, abagaragariza uko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari cyagenze.

Yavuze ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu nzego ziri gutera imbere, ku buryo intego ari uko mu 2020 u Rwanda ruzaba rwinjiza miliyoni 800$ avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu 2024 bukazaba bugeze kuri miliyari 1.6$.

Yavuze ko urebye ku nyigo zakozwe ku mabuye y’agaciro byagaragaye ko u Rwanda ruyafite ku bwinshi, ubu ikiri gukorwa kikaba ari ukunoza ubucukuzi kuko ruzi ko umutungo uhari, yaba Coltan na Wolfram.

Yakomeje agira ati “Nibura tuzi umutungo dufite uko ungana ubu ngubu. Noneho turavuga tuti ‘kugira ngo tuwubyaze umusaruro byakorwa bite; tuzanamo ibigo, turimo turashyira ibintu ku murongo.”

“Tukagera noneho no ku yandi mabuye nka zahabu, kuri zahabu ho rwose ubu hagiye kujyaho uruganda muri Special Economic Zone, mu kwezi kwa gatatu ruzaba rurangiye kubakwa, ariko ubu turarenza toni zirenga 200 mu cyumweru kimwe, tutarashyiraho n’uruganda.”

“Kuyitunganya rero bigiye gukorwa vuba, dufite noneho na Amethyst, izi shene abantu bambara zajyaga zikorerwa ahandi, nimujya hano hanze muzahasanga abantu bava za Sri Lanka barimo babikorera ahangaha, babicongera ahangaha kugira ngo tubyohereze.”

Yavuze ko ubu intambwe igiye kugerwaho ari uko u Rwanda rutangira kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro yose yongerewe agaciro, nk’uko rwatangiye kohereza abantu mu mahanga kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ikindi kitugaragarira ni uko na gaz na peteroli, ku bijyanye n’ubushakashatsi buri gukorwa ubu ngubu turabona ko na byo dufite amahirwe agaragara. Ariko nibura ku mabuye y’agaciro yo, inyigo yarakozwe, ubu nibura tuzi ibyo dufite, igisigaye ni ukuvuga ngo turajyamo dute dufatanyije n’abandi?”

U Rwanda rufite mine zikora 537 zicukurwamo amabuye y’agaciro n’ibigo 130 n’amakoperative agera muri 30, ariko ngo haracyari imbogamizi ko 80% by’abo bacukuzi ari abaciriritse.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza