Umuhanda Kayonza-Rusumo ureshya na Kilometero 92 watangiye gukorwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2017 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka bundi bushya umuhanda Kayonza-Rusumo ureshya na Kilometero 92 yatangiye, aho uzagurwa kugira ngo ukomeze kugira akamaro kanini mu buhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda, unyuzwamo ibicuruzwa bituruka mu muhora wa ruguru ndetse n’uwo hagati.

Biteganyijwe ko imirimo yo gukora uyu muhanda yatangirijwe ejo mu Karere ka Kayonza izamara imyaka ibiri n’igice ikorwa n’ibigo bibiri; ikigo cy’abashinwa kizobereye mu kubaka imihanda n’ibiraro (CRBC) n’ikigo Nyarwanda cy’ubwubatsi, NPD Ltd.

Nkuko The New Times yabyanditse, Umuyobozi ushinzwe ubwubatsi bw’umuhanda Kayonza-Rusumo muri CRBC, Liu Zemin, yijeje ko ibi bigo bizakora uko bishoboye kugira ngo imirimo yo kuwubaka irangirire igihe, asaba abaturage kwigengesera mu gihe cy’imirimo kuko bazakoresha imashini n’imodoka biremereye cyane.

Yagize ati “Tugomba kuzakenera ubufasha bw’inzego z’ibanze bakaganiriza abaturage, by’umwihariko ahantu hegereye amashuri. Twizera ko dufatanyije tuzarangiza uyu mushinga neza.”

Yakomeje yizeza ko ikigo CRBC gifite uburambe bw’imyaka 43 mu bwubatsi bw’imihanda mu Rwanda kandi gifite ibikoresho bihagije. Avuga ko gukora uyu muhanda usanzwe unyuramo imodoka nini bizagabanya ibibazo bishingiye ku bwikorezi, bigateza imbere uru rwego mu buryo bufatika.

Yagize ati “Kubaka imihanda bundi bushya no kuyagura ntabwo bikomeye ku kigo gifite ubunararibonye, icyo kwitondera ni imiyoboro ya Fibre Optique iri mu butaka.”

Umuhanda Kayonza-Rusumo ni igice kimwe cy’umushinga wo kubaka bundi bushya umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo ufite kilometer 208.

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yakoreraga umuganda mu Karere ka Kayonza ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yemeje ko uyu muhanda uhuza ibihugu by’u Rwanda, Tanzania na Uganda ugiye kongera gukorwa bushya, asaba abaturage kubyaza amahirwe imihanda myinshi bafite ihahurira, bagakora bakagera ku iterambere.

Yagize ati “Umuhanda munini uva Kagitumba-Kayonza-Rusumo uri mu nzira yo gukorwa bundi bushya, iby’ibibanze byose ubu biri ku murongo bigiye gutangira, muzawurinde kandi muwukoreshe neza ubagirire akamaro.”

Biteganyijwe ko kongera kubaka uyu muhanda bizatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari 180 na 200. Umuhanda Kagitumba-Kayonza wubatswe mu 1986, mu gihe uwa Kayonza-Rusumo wubatswe mu 1976.

Abayobozi b'inzego z'ibanze n'ab'ibigo bigiye gukora uyu muhanda batangiza ibikorwa ku mugaragaro
Abaturage basabwe kwitwararika umutekano mu gihe cy'ikorwa ry'umuhanda
Ikorwa ry'uyu muhanda rizatwara amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyari 180 na 200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza