Umuhanda wa gari ya moshi uva Uganda ushobora kuzagera mu Rwanda nyuma y’imyaka ine

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Mutarama 2017 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Gari ya Moshi muri Uganda, yatangaje ko igice cy’umuhanda wa gari ya moshi kizava Malaba kikagera Kampala kizuzura nyuma y’imyaka ine, kikazatwara tiriyali 8.2 Shs.

Ni umuhanda ufite uburebure bw’ibilometero 273 uzaturuka Malaba ukagera mu Mujyi wa Kampala, ukubakwa na China Harbour Engineering Company.

Umuhuzabikorwa w’iyi mishinga wa Gari ya moshi, Kasingye Kyamugambi, yavuze ko icyo gice kizubakwa mu gihe kigera ku myaka ine, ubu hakaba hari kwimurwa abatuye mu nzira uwo muhanda uzanyuramo, ku buryo nibirangira ubwubatsi buzahita butangira.

Uwo muhanda uzaba unyura mu turere cumi na kamwe ari two Tororo, Butaleja, Namutumba, Iganga, Luuka, Mayuge, Jinja, Mukono, Buikwe, Wakiso na Kampala.

Ni umuhanda uzatuma gari ya moshi yihuta cyane bityo bikoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu 2015 u Rwanda rwatangiye kohereza abahanga mu by’ubwubatsi ngo bajye kwihugura muri Kenya batyaza ubwenge ngo bazabashe gutanga umusanzu wabo, muri gahunda y’imyaka itatu yokongera ubumenyi muri ubwo bwubatsi, hagati 2014/2017.

Ibikorwa byo kubaka igice cya mbere kiva i Mombasa kugera i Nairobi cyaratangiye muri Mutarama 2015 bikaba byari biteganyijwe ko igice cya kabiri kiva Malaba-Kisumu ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria cyagombaga gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016.

Igice kiva Mombasa kugera i Kigali cyagombaga kuba kurangira mu 2018 naho igice kiva Mombasa kugera Malaba cyatangiye mu 2015.

Umuhuzabikorwa w’Imishinga yo mu Muhora wa Ruguru, Emmanuel Hategeka, yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda inyigo zatangiye ku buryo mu mpera z’uyu mwaka zizaba zigaragaza ko umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi ushoboka.

Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana igihe ibikorwa byo kubaka bizatangirira n’amafaranga bisaba kuko bikiri mu nyigo cyane ko na Uganda u Rwanda ruzafatiraho itaratangire.

Ati “Iyo inyigo zihari ni bwo abantu batangira gushaka amafaranga.Ntabwo u Rwanda rwakubaka umuhanda wa gari ya moshi udafite aho ujya kuko ni umushinga uba uhenze cyane, tugomba kureba ko muri Uganda uwo muhanda wubatswe kugira ngo tuzahuze. Ntabwo twakubaka igice cyacu tudafite igishushanyo cy’abandi kandi ari bo tuzafatiraho. Umuhanda wa gari ya moshi si kimwe n’indi mihanda."

Yavuze ko hari undi mushinga uhuza u Rwanda na Tanzania, uwo na wo turawukurikira ku cyambu cya Dar es salam.

Hategeka yavuze ko ku ruhande rwa Kenya, kuva Mombasa ugana Nairobi bari hafi kurangiza, ibikoresho bya gari ya moshi na byo ngo byatangiye kugurwa kugira ngo bizahurirane n’uko umuhanda uzaba urangiye.

Ni mu gihe ngo Uganda yo ikiri mu nyigo no gushakisha amafaranga y’igice cya Malaba-Kampala na Kampala-Rwanda.

Perezida wa Sudani y'Epfo Salva Kiir (wa gatatu ibumoso), Paul Kagame na Museveni batangiza umushinga wa gari ya moshi i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza