Umunyarwanda anywa litiro 59 z’amata ku mwaka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Kanama 2016 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko litiro z’amata umunyarwanda umwe anywa ku mwaka ziyongereye zikava kuri zirindwi zikagera kuri 59 mu myaka 17 ishize.

Umusaruro w’ibikomoka ku bworozi by’umwihariko ibikomoka ku mata wariyongereye mu Rwanda, aho mu mwaka wa 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, kuri ubu akaba anywa litiro 59 ku mwaka.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minagri, Kayisinga Jean Claude, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Kanama 2016.

Yagize ati “Kugira ngo tubigereho, twabifashijwemo na gahunda zitandukanye nka gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana kuri ubu ibarizwa mu mashuri 112, yo mu Turere 14, amata akaba ahabwa abana 85000. Hari kandi na gahunda ya Girinka munyarwanda, gahunda yo kurwanya indwara na gahunda yo kuvugurura icyororo. Ariko kandi ntaho turagera kubera ko ibipimo bya FAO bivuga ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara umuntu umwe akwiye kunywa litiro 120 ku mwaka.”

Yakomeje avuga ko guhera mu 2000, u Rwanda rwari rufite umukamo ungana na toni ibihumbi 50 , kuri ubu zikaba zigeze kuri toni ibihumbi 710.

Dr Kanyandekwe Christine, Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB),yavuze ko kugira ngo hamenyekane iyi mibare y’Abanyarwanda banywa amata ndetse n’ingano y’ayo banywa, hifashishijwe ubushakashatsi.

Yagize ati “Abashakashatsi bacu bifashishije ingano y’umukamo wose mu mwaka, uko amata anyobwa angana,umukamo wagurishijwe,uwasigaye ku muturage hamwe n’ayo inyana yanyoye.Ibyo byose bijya hamwe bigakorerwa ubushakashatsi noneho tukamenya ingano y’amata umunyarwanda anywa ku mwaka.”

Tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 2 Nzeli mu Rwanda hazabera inama yateguwe n’ihuriro nyafurika ry’aborozi b’inka n’abakora ibikorwa bifitanye isano n’amata ‘East and Southern Africa Daily Association’ (ESADA) izitabirwa n’abantu basaga 600 baturutse mu bihugu 11.

U Rwanda rutewe ishema no kuzaratira amahanga gahunda zitandukanye zirimo iya ‘Girinka munyarwanda, hamwe no kumurika ibyagezweho mu bijyanye no gutunganya amata hifashijwe ikoranabuhanga.

Ni umwanya mwiza kandi ku borozi n’abatunganya ibikomoka ku mata bo mu Rwanda, kuko hazabaho gusangira ubumenyi, guhanahana amakuru,ndetse no kubaka ubufatanye mu by’ubucuruzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minagri, Jean Claude Kayisinga(Ibumoso), Florence Muusime Umurungi, Umuyobozi wa 'Eastern and Southern Africa Dairy Association' na Dr Christine Kanyandekwe, ukuriye ishami ry'ubworozi muri RAB
Ubuyobozi bwa Minagri mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu kigo cy'igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi 'RAB', Dr Kanyandekwe Christine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza