00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Ntihanabayo Samuel watangije uruganda rwa Liqueurs mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Mu muco n’amateka by’Abanyarwanda inzoga ni ikintu gikomeye. Uzumva n’imigani myinshi bahimbye bayishingiyeho nk’ugira uti “Inzoga ni Mucyurabuhoro”, ikaba imfura inyobwa n’indi. Ni umuhuza uhuza abagabo bakaganira, abato n’abakuru bakizihira ibirori.

Mu myaka yo hambere, inzoga Abanyarwanda bari bamenyerereye zari iz’ibitoki, ikigage n’izindi gakondo zengwaga ku kigero kidahagije kandi ntizigire umwimerere umwe.

Nyuma y’inzoga gakondo, ku mwaduko w’abakoloni mu Rwanda haje inzoga mvamahanga zirimo na za liqueurs ariko zanywaga umugabo zigasiba undi kuko zabaga zikosha.

Ntihanabayo Samuel amaze kubyitegereza no kwishakamo ubushobozi, yafashe umwanzuro wo guhindura ayo mateka, ashinga uruganda Ingufu Gin Ltd kugira ngo liqueurs zidakomeza gufatwa nk’iz’abifite gusa.

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, rwatashywe muri Nzeri uyu mwaka aho rwuzuye rutwaye arenga miliyari 5 Frw.

Nubwo rwatashywe muri Nzeri uyu mwaka, rwatangiye gukora mu 2016 rutangira kwamamara ubwo kubera umwihariko w’ibinyobwa rukora bitabonekaga ku bwinshi ku isoko ry’u Rwanda, kuko byagombaga gutumizwa mu mahanga.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable Ngarambe yagiranye n’Umuyobozi wa Ingufu Gin Ltd, akaba ari na we washinze uru ruganda, Ntihanabayo Samuel, yavuze ko yatekereje gushinga uru ruganda nyuma yo gukorera ingendo mu mahanga akaganira n’abandi bashoramari bafite inganda zinga inzoga.

Izo ngendo yagiye akorera hirya no hino abifashijwe n’urugaga rw’abikorera (PSF), mu bikorwa rukunze gutegura byo kohereza abikorera bo mu Rwanda kujya mu ngendoshuri mu mahanga.

Ntihanabayo ataratangira uruganda rwenga inzoga, yari umucuruzi asya ibigori bivamo ifu izwi nka kawunga.

Yagize ati “Nari nsanzwe ndi umucuruzi ncuruza ibintu nakuye mu bindi bihugu, nyuma nza gutekereza nsanga turakoresha amadevize menshi twohereza hanze kandi bikanatugora ntitugerereyo igihe.”

“Akenshi tugasanga ibyo binyobwa tugiye kuzana hano bitubana bike abakiliya bamaze kubimenyera, tukongera gutegereza kuko byavaga kure.”

Iyi ntego ya Ntihanabayo, ijyanye n’icyerecyezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gushishikariza abashoramari benshi kuza gushing inganda mu Rwanda hagamijwe kugabanya icyuho cy’amafaranga igihugu gitakaza gitumiza ibicuruzwa hanze, ugereranyije n’ibyo cyinjiza.

Amaze kubona imbogamizi mo amahirwe, Ntihanabayo yatangiye gutembera areba uko ahandi bakora inzoga za liqueurs kugira ngo na we abashe kuba yashinga uruganda.

Yavuze ko batangiye bakoresha abakozi bake ndetse n’inzoga ari nke ariko bakomeza kujya mbere kuko bari bafite intego.

Yagize ati “Twatangiye dufite abakozi 12, dukora inzoga ebyiri zonyine. Ubu murabibona ko tumaze kugira inzoga zirenga icumi bivuze ngo uruganda rwatangiye gutera imbere, cyane ko ibinyobwa dukora byakunzwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga.”

Yakomeje ati “Ubu twamaze kwaguka dufite abakozi 139 bahoraho n’abandi twiyambaza bazwi nka ba nyakabyizi 60, baza iyo hakenewe ibintu byinshi ku isoko.”

Yavuze ko guha abaturage akazi ku buryo babasha kwiteza imbere n’imiryango yabo, ari ikintu gishimishije cyane.

Yagize ati “Ikintu cya mbere cyinshimisha ni ukubona abakozi dukorana biyumvamo ko uruganda rudufititiye akamaro, cyane abenshi ni ababyeyi kandi barubatse n’urubyiruko rwarangije amashuri rukabona akazi muri aka Karere ka Kamonyi.”

“Abo bakozi bose bafite ingo batunze, abana bishyurira amashuri iyo ndebye nanjye nkabona abantu mfitiye akamaro biranshimisha.”

Ntihanabayo nk’umufatanyabikorwa w’akarere ka Kamonyi yashimye imikoranire ye n’ako karere ndetse na Guverinoma y’u Rwanda yabafashije mu ishoramari, by’umwihariko ikabatumira muri Rwanda Day yaboneyemo amahirwe yo guhura n’abandi bashoramari.

Yavuze ko muri Rwanda Day yahuriyemo n’umushoramari wo mu Bufaransa ufite uruganda rukora umuvinyo (wine) mu karere kitwa Champagne, bagirana amasezerano y’imikoranire ku buryo mu minsi mike azatangira gukorera umuvinyo mu Rwanda, byongere abakozi uruganda rukoresha kandi bibe ubwa mbere umuvinyo w’imizabibu wengerwa mu Rwanda.

Ingufu Gin Ltd ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Kamonyi ibikorwa byayo bikaba bigera hirya no hino mu gihugu no hanze, mu bihugu nka u Burundi, Uganda na Tanzania.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney muri Nzeri 2021 ubwo yatahaga uruganda Ingufu Gin Ltd , yavuze ko barwitezweho gufasha mu kugabanya umubare w’abaturage bajyaga banywa inzoga z’inkorano zikaba zabangiriza ubuzima cyangwa bikagira uruhare mu kongera amakimbirane yo mu miryango.

Ingufu Gin Ltd ifite icyicaro mu karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima ubwo yasuraga ahakorera uruganda Ingufu Gin Ltd
Umunyamakuru wa IGIHE yatemberejwe ibice bitandukanye bigize Ingufu Gin Ltd
Ntihanabayo washinzwe Ingufu Gin Ltd (ibumoso) yabwiye umunyamakuru wa IGIHE, Karirima ko gukorera ingendoshuri mu mahanga ari bimwe mu byamufunguye amaso, akabona ko no mu Rwanda uruganda rwa liqueurs rushoboka
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima (ibumoso) aganira n'Umuyobozi wa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel
Ingufu Gin Litd bafite imashini zigezweho zibafasha kwenga inzoga zigezweho
Abakora muri uru ruganda banyuzwe no kuba rwarabahaye akazi bakabasha gutunga imiryango yabo
Uru ruganda rwatangiye rwenga ubwoko bubiri bw'inzoga za liqueurs gusa ubu rugeze ku bwoko icumi
Inzoga za Ingufu Gin Ltd zikunzwe mu baturage kandi zirahendutse
Inzoga za Ingufu Gin Ltd zicuruzwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika y'Iburasirazuba
Muri Ingufu Gin Ltd bafite ubwoko busaga ucumi bw inzoga
Uko inzoga zo mu Ingufu Gin Ltd zitunganywa imbere mu ruganda
Uruganda Ingufu Gin Ltd rwatangiye rukorera ahantu hatisanzuye ariko uko iminsi ishira rugenda rwaguka
Ingufu Gin Ltd ifite ibikoresho byinshi kandi bigezweho
Ntihanabayo Samuel yavuze ko ubu bari mu myiteguro yo gutangira kwengera mu Rwanda umuvinyo ukozwe mu mizabibu, binyuze mu bufatanye n'uruganda rwo mu Bufaransa
Igihembo Ingufu Gin Ltd yahawe na Kalisimbi Events nk’uruganda rwakoze ibidasanzwe mu 2021, mu bihembo ngarukamwaka bya Service Excellence Award 2021

Bumwe mu bwoko bw’inzoga zengwa na Ingufu Gin Ltd

Red Waragi, umwihariko wa liqueur ya Ingufu Gin Ltd
Nguvu Gin ifitanye isano n'izina ry'uruganda Ingufu Gin Ltd
New House, bumwe mu bwoko bw'inzoga zengwa na Ingufu Gin Ltd
GS iri mu bwoko icumi bw'inzoga zengwa na Ingufu Gin Ltd
King's Vodka iri mu nzoga zikunzwe za Ingufu Gin Ltd
Medal Gin, undi mwihariko wa Ingufu Gin Ltd, uruganda rumaze imyaka itanu rukorera mu Rwanda
Club, ubwoko bw'inzoga zengwa n'uru ruganda ziboneka mu macupa mato ku giciro gihendukiye buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .