Mu ntangiriro byasaga no kwikirigita ugaseka kuvuga ko Metero Kibe (m3 ) zingana na miliyari 55 za Gaz metane yo mu Kivu cyose, zishobora kubyara megawatt z’amashanyarazi zigera kuri 700 mu myaka igera kuri 50, abaturage b’u Rwanda na RDC bagasezera ku katadowa ndetse bakiteza imbere mu buryo bunyuranye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi byarashobotse ndetse n’icyizere ni cyose ko bidatinze Kivu yongera Megawatt 100 ku mashanyarazi rusanganywe mu myaka 25, bigatuma ingo 70% zicanirwa, ishoramari rigasugira n’ibikorwa remezo bikarushaho guhindura ubuzima bw’abaturage.
Intsinzi isharira mu mushinga ‘Kivu Watt’
Kivu Watt ni umushinga wigeze kubarurwa mu yadindiye. Wagombaga kuba watangiye kubyazwa ingufu z’amashanyarazi mu 2012 ntibyashoboka, hemezwa ko uzatangira gukora muri Nyakanga 2015, ariko nabyo ntibyashoboka.
Ababishinzwe basobanuye ko ibi byatewe ahanini n’ibibazo bya tekiniki bitari byateganyijwe, by’umwihariko icy’imigozi yo kuzirika ubwato bucukura Gaz mu kiyaga yacitse kuyisimbuza bigatinda.
Perezida Kagame ubwo yatahaga ku mugaragaro icyiciro cya mbere cya Kivu Watt giherereye mu karere ka Karongi, yavuze ko nubwo byari bigoye ndetse benshi babona ko bidashoboka, byarangiye intsinzi ibonetse kandi ari ikimenyetso cy’ibishoboka.
Yagize ati “Mu ntangiriro benshi babonaga bidashoboka ariko byarashobotse twese dufatanyije, ubu Kivu Watt irabyara amashanyarazi. Kivu Watt irerekana icyo tubereyeho nk’Abanyarwanda; turagerageza kugeza dutsinze.”
Ibyari inzozi byabaye impundu
Kivu Watt niwo mushinga wo kubyaza Gaz amashanyarazi wakozwe ku Isi icukuwe mu kiyaga, ibi byatumaga abatari bake biyumvisha ko gushoboka ku gihugu nk’u Rwanda ari nka za nzozi z’umutindi urota arya.
Gusa nyuma y’imyaka irindwi y’urugendo rw’inzitane ibyari inzozi byabaye impundu, kuko hakozwe igeragezwa rya mbere rigatanga icyizere ko gaz yabyaye amashanyarazi, abanyarwanda b’ingeri zose bagasagwa n’ibyishimo.
Ibirori byakomeje muri Gicurasi 2016 ubwo ku mugaragaro uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane rwatahwaga ku mugaragaro, hagatangizwa n’icyiciro cya kabiri cyarwo kizasiga MW 75 ziyongereye ku mashanyarazi ari mu gihugu.
Kuri ubu icyiciro cyawo cya mbere cyatwaye akayabo ka miliyoni z’amadolari 200 gikozwe n’ikompanyi y’Abanyamerika ya ContourGlobal ifatanyije na Wärtsilä, gitanga amashanyarazi angana na MW 25 mu gihe icya kabiri cyitezweho MW 75, naho mu cyiciro cya gatatu ukazaba utanga MW 100 zishobora gucanira abantu ibihumbi 135.
Ishoramari muri Kivu Watt ntiryibagiranye
Muri Nzeri 2015, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG na Minisiteri y’ibikorwa remezo, yasinyanye amasezerano na Kompanyi ikomeye y’Abanyamerika ‘Symbion Power’, yo kubyaza Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu amashanyarazi angana na Megawatt 50 no kuyacuruza.
Aya masezerano ateganya ko mu mezi 15, aba bashoramari bazabyazamo Megawatt 14, naho megawatt zose 50 bikaba biteganyijwe ko zikaboneka mu mezi 36. Ikindi ni uko Symbion Power izacuruza amashanyarazi aturutse kuri Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’imyaka 25.
Symbion Power izacuruza amashanyarazi aturutse kuri Gaz metane ku masenti 9.8, ni ukuvuga amafaranga 73.5 y’u Rwanda kuri kilowatt ,mu gihe ubusanzwe amake igura amadorali y’Amerika 18. Ibi bizatuma abacuruza amashanyarazi bagabanya igiciro kuko bazaba bayaranguye kuri make.





Amafoto: Contour Global
TANGA IGITEKEREZO