Banki y’isi yemereye u Rwanda amadolari miliyoni 50 yo kurwanya ubukene

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Banki y’isi yatangaje ko Leta y’u Rwanda amadolari miliyoni 50 azarufasha gukomeza imigambi yacyo mu guhangana n’ikibazo cy’ubukene.
Uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk, avuga ko nubwo u Rwanda rwagerageje kurwanya ubukene, rukibarizwa mu bihugu bikennye ku isi, bityo Banki izakomeza kurutera inkunga n’abaturage bagikennye bagerweho na guhahunda ya VUP Umurenge irwanya ubukene. Banki y’isi ikazacisha ayo madolari mu kigega cyayo cy’iterambere mpuzamahanga IDA.
Banki y’isi ifasha (...)

Banki y’isi ifasha Leta y’u Rwanda muri gahunda z’iterambere mu cyerekezo 2020 kuva gahunda yiswe VUP Umurenge yatangizwaga mu mwaka wa 2008. Icya kabiri cy’Imirenge igize u Rwanda yatewe inkunga n’iyi banki, bituma abaturage bafashwa na gahunga ya VUP bava ku bihumbi 10 bagera ku bihumbi 500, kandi igahindura bigaragara ubuzima bwabo.

Umupfakazi w’umukecuru w’imyaka 45 witwa Nyiramahigura Viviane utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nyuma yo gufashwa na gahunda ya VUP yagiye abona amafaranga atandukanye aho yagiye ayakoresha mu kurihira abana be amashuri yisumbuye, gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no gutunga abana bakiri bato.

Alex Kamurase , umukozi wa Banki y’isi mu Rwanda mu ishami rishinzwe ku rwanya ubukene, avuga ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda mu guhangana n’ibibazo by’ibiza, gufasha abaturage bafite ubukene mu bice by’icyaro, no guhangana n’ibibazo by’izuba bikunze kugararagara mu gihugu.

U Rwanda rufatwa nk’igihugu cyagerageje guhangana n’ikibazo cy’ubukene, Banki y’isi ivuga ko mu mwaka wa 2006 abaturage bafite ubukene bari ku kigero cya 57% , ariko mu mwaka wa 2011 bakagabanuka ku kigero cya 45, bigaragaza uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’ubukene.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza