BDF igiye gufasha imirenge SACCO idafite ubushobozi bwo guhaza abasaba inguzanyo


Yanditswe kuya 28-10-2012 - Saa 02:23' na Deus Ntakirutimana

Ikigega cy’ingwate (BDF) igiye gufasha imwe mu mirenge SACCO itabasha guha inguzanyo abakiriya bayo bayigana.

Mugwaneza Carine, ushinzwe kumenyekanisha ikigega BDF, yemeza ko bazagenera imirenge SACCO inguzanyo bitewe n’uko zabagejejeho ikibazo ko zidahaza abakiriya bazo ku bijyanye n’inguzanyo.

Ibi byatumye abayobozi b’Imirenge SACCO bagenewe amahugurwa ku bijyanye n’uburyo bazakoresha iyi nguzanyo bazahabwa, amahugurwa yabereye mu karere ka Huye ku wa kane Tariki ya 26 Ukwakira 2012.

Umurenge SACCO usaba inguzanyo ugomba kuba ufite icyangombwa cya Banki Nkuru y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na BDF.

Mu ntangiriro iyi gahunda izatangirana n’imirenge SACCO itatu itatu ikorera mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Ruhango, Gisagara, Nyaruguru na Nyamasheke.

Inguzanyo bemerewe kwaka ni 20% y’ubwizigamire bw’iyi mirenge SACCO .

Munyentwari Jean de Dieu, ushinzwe iterambere rya SACCO mu kigo cy’Igihugu cy’amakoperative (RCA) asaba gukoresha izi nguzanyo neza zikabateza imbere, nyamara bakanirinda ibihano by’ubukererwe by’amafaranga 2% bacibwa.

Imirenge SACCO mu Rwanda imaze kugeza ku mafaranga miliyari 29 y’ubwizigame.

IBITEKEREZO
dutuye mu karere ka Kicukiro,dufite ishyirahamwe ,turi abagore15 bakennye.nari nishimiye iyi gahunda ya bdf igamije kuduteza imbere none mbonye uturere twibanze tutabonekamo .ubuse nakora iki koko ko narinzi ko bagiye kutuvana ku cyavu none tukaba dupfanye imishinga.niba bishoboka mwazatwihanganisha tukumva ko natwe ibyo byiza byazatugeraho. mbaye mbashimiye ku gutekereza iterambere ry'abanyarwandakazi.
Musubize12.12.2012 saa 06:35
abineza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!