Bugesera: Hatunganijwe igishanga cya hegitari 1000 cyo guhingamo umuceri

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Igishanga cya Rurambi, mu karere ka Bugesera kiri ku buso bwa hegitari 1000 kizajya gihingwamo umuceri n’ibigori, biteganyijwe ko kizongera ubukungu muri ako karere kuko kizajya gitanga umusaruro ugera kuri Toni 9600 z’umuceri.
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Bugesera (PADAB) bamaze gutunganya iki gishanga kikaba kizatangira gutanga umusaruro muri uyu mwaka.
Nk’uko Eng. Hakizimana Frederick ushinzwe gutunganya (...)

Igishanga cya Rurambi, mu karere ka Bugesera kiri ku buso bwa hegitari 1000 kizajya gihingwamo umuceri n’ibigori, biteganyijwe ko kizongera ubukungu muri ako karere kuko kizajya gitanga umusaruro ugera kuri Toni 9600 z’umuceri.

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Bugesera (PADAB) bamaze gutunganya iki gishanga kikaba kizatangira gutanga umusaruro muri uyu mwaka.

Nk’uko Eng. Hakizimana Frederick ushinzwe gutunganya imiyoboro y’amazi n’ibikorwaremezo muri iki gishanga yabitangarije Abanyamakuru ngo iki gishanga cyari cyuzuyemo urufunzo, mu gihe cy’itumba kikuzura amazi aturutse muri Nyabarongo. Nyuma MINAGRI na PADAB batangiye ibikorwa byo kugitunganya.

Mu mwaka 2010 hatangiye kubakwa imiyoboro n’urugomero ruzajya rwifashishwa mu gukamura igishanga igihe amazi ya Nyabarongo yabaye menshi no kuhira igihe yabaye make.

Umushinga wose wo gutunganya igishanga watwaye miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda ku mushinga wose, ariko ku buso bw’igishanga buhingwaho kubutunganya byatwaye miliyari 7.5.

Hakizimana yakomeje avuga ko mu minsi mike iki gishanga kizaba cyatangiye gutanga umusaruro ugaragara. Ati “Duteganya ko nibura hegitari imwe izajya itanga umusaruro uri hagati ya toni esheshatu n’umunani kandi kigahingwa kabiri mu mwaka. Dufite icyizere ko mu mwaka igishanga cya Rurambi kizajya gitanga umusaruro wa toni 9600 by’umuceri.”

Mu rwego rwo guteza imbere ibivuye mu buhinzi kandi, mu karere ka Bugesera huzuye uruganda rwa “Mayange Rice Mill” rufite ubushobozi bwo gutonora toni 50 z’umuceri ku munsi.

Bizimana Jean D’amour umuhinzi w’umuceri muri iki gishanga yatangarije IGIHE ko kubwabo bamaze gusubizwa. Ati “Iki gishanga kimaze kuduteza imbere ku buryo butandukanye, twatangiye gukoreramo amafaranga mu mwaka wa 2010 none tumaze no kubonamo imirima yo guhingamo umuceri.”

Igishanga cya Rurambi ubuso bumaze guhingwa bugera kuri hegitari zisaga 300, abaturage bagihingamo bakaba bibumbiye mu makoperative ane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza