CHF International yatanze miliyoni 9 mu kigega Agaciro

CHF International yatanze miliyoni 9 mu kigega Agaciro


Yanditswe kuya 5-02-2013 - Saa 08:54' na Umurerwa Emma-Marie

Abakozi b’Umuryango CHF International watanze miliyoni 9 mu kigega Agaciro ku wa 4 Gashyantare 2013

Umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu Rwanda Milton Funes, yatangarije IGIHE ko uyu muryango usazwe ufite inshingano yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, akaba abona n’ubundi ibyo bakoze biri mu nshingano zabo.

Jane Dinah Mutoni, umuyobozi wungirije wa CHF, yatangaje ko buri mukozi yatanze inkunga yabo mu ku bushake akurikije ubushobozi bwe.

Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Nsengiyaremye Christophe, wakiriye sheki yasobanuye ko igikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund” gikomeje kwitabirwa n’abanyarwanda benshi, kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko iterambere u Rwanda rwifuza bigizwemo uruhare nabo ubwabo bizagerwaho.

Nsengiyaremye avuga ko CHF ije mu miryango mpuzamahanga ya mbere itanze inkunga mu kigega Agaciro n’indi yareberaho.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO