EU yemereye u Rwanda miliyoni 40 € zo gusana imihanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero azakoreshwa mu kubaka imihanda ishamikiye ku mikuru mu gufasha ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu itangaza EU mu Rwanda washyize ahagarara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013, rivuga ko amayero miliyoni 40 yemereye guha u Rwanda agenewe gufasha mu rwego rw’ubukungu hanozwa ingendo mu mihahirane, aho hazasanwa imihanda iri ku birometero 700km igaba mashami ku mihanda mikuru. (...)

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero azakoreshwa mu kubaka imihanda ishamikiye ku mikuru mu gufasha ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu itangaza EU mu Rwanda washyize ahagarara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013, rivuga ko amayero miliyoni 40 yemereye guha u Rwanda agenewe gufasha mu rwego rw’ubukungu hanozwa ingendo mu mihahirane, aho hazasanwa imihanda iri ku birometero 700km igaba mashami ku mihanda mikuru.

Ambasadori Michel Arrion, uhagarariye EU mu Rwanda yagize ati" Bizafasha abahinzi kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko. Bizanafasha igabanuka ry’ibiciro ku biribwa no ku mutekano w’ibicuruzwa mu muhanda”.

Michel yatangaje ko ibihugu bigize EU bizakomeza gufasha u Rwanda mu kugabanya ubukene, rufashwa kugera ku cyerecyezo cy’ iterambere no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi zirimo kwihaza mu biribwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza