Gatsibo: Ikibazo cy’ibura ry’uruganda rutunganya umuceri kibangamiye abahinzi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Mutarama 2013 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragarije ko abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba na Ntende badafite uruganda ruwutunganya, Minisitiri w’Intebe yasabye inzego bireba kugikemura vuba.
Mu nama yahuje abikorera n’inzego za Leta ku wa Gatanu tariki 25 Mutarama, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo habaho ubufatanye, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yatangaje ko abaturage bahinga umuceri mu bishanga bya Kanyonyomba na Ntende bafite ikibazo cyo kubura (...)

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragarije ko abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba na Ntende badafite uruganda ruwutunganya, Minisitiri w’Intebe yasabye inzego bireba kugikemura vuba.

Mu nama yahuje abikorera n’inzego za Leta ku wa Gatanu tariki 25 Mutarama, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo habaho ubufatanye, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yatangaje ko abaturage bahinga umuceri mu bishanga bya Kanyonyomba na Ntende bafite ikibazo cyo kubura aho umusaruro wabo utunganyirizwa, bikabasaba kuwujyana mu karere ka Bugesera ku giciro kitanogeye abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise

Ruboneza yavuze ko uruganda rwamaze kuzura, ariko ngo bakaba batazi ikibura kugira ngo rutangire. Ikibazo cyagaragaye ngo ni uko uru ruganda rweguriwe abikorera ku kigero cya 60%, hakaba hari amafaranga bagombaga kubanza kwishyura.

Ayo ariko ngo ayo basabwaga kubanza kwishyura ngo yamaze gutangwa, ku buryo ku wa mbere, ngo bazatangira kuzana umuceri wabo ku ruganda.

Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yabihanangirije ko bagomba kubishyira mu bikorwa, ku wa mbere agomba kumenya ko abaturage batangiye kujyana umuceri kuri urwo ruganda.

Minisitiri w'Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye ko abaturage babona uruganda rubatunganyiriza umuceri

Amafoto/Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza