Gikomero: Abaturage batewe inkunga ya miliyoni 60

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Abaturage b’umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo biteguye kubona inzu mberabyombi yo gukoreramo ubukwe n’ibirori byajyaga bikorerwa mu ngo zabo, bakabura n’aho kwidagadurira. Icyo gikorwa cyatewe inkunga na RLDSF ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda zizabafasha kuyuzuza.
Ubwo Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere mu turere (RLDSF) hamwe n’abayobozi b’uturere bungirijwe bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ubukungu n’iterambere mu gihugu hose muri Umurenge (...)

Abaturage b’umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo biteguye kubona inzu mberabyombi yo gukoreramo ubukwe n’ibirori byajyaga bikorerwa mu ngo zabo, bakabura n’aho kwidagadurira. Icyo gikorwa cyatewe inkunga na RLDSF ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda zizabafasha kuyuzuza.

Ubwo Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere mu turere (RLDSF) hamwe n’abayobozi b’uturere bungirijwe bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ubukungu n’iterambere mu gihugu hose muri Umurenge wa Gikomero, cyabemereye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, zo kubafasha kurangiza no gukora amasuku y’ inyubako abaturage biyubakiye izajya iberamo ibirori bitandukanye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero yavuze ko byagezweho nyuma yo gukusanya inkunga ingana na miliyoni ebyiri zavuye mu baturage, ubudehe bugashyiramo miliyoni enye n’igice zose hamwe zikagera kuri 7,800,000.

Abaturage baho bavuze ko bishimiye iyi nyubako bagiye kuzabona, izabafasha mu gukoreramo inama n’ibindi birori.

Nkundabagenzi Etienne ukurikirana ibikorwa by’iyi nyubako atangaza ko ishobora kuzaba yuzuye mu kwezi kwa Mata, izakorerwamo ibikorwa byinjiza amafaranga bikazafasha abaturage gukomeza kwiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza