Gukata amafaranga abahinzi b’ikawa byateye inkeke

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, irasaba abashinzwe ubuhinzi mu Ntara y’Iburengerazuba kwegera abaturage bakajya babasobanurira impamvu bakatwa amafaranga 10 ku kiro cy’ikawa bagurisha, bakanigishwa ibyiza byo gukoresha ifumbire aho kubabwira ko leta ariyo ibishaka.
Kugeza ubu ikiro cy’ikawa kirimo kugura amafaranga 143, ariko abaturage bagahabwa 133 kubera ko bakatawa amafaranga 10 bakazayahabwamo ifumbire mu ihinga ritaha.
Mu nama yahuje MINAGRI n’abayobozi bo mu karere ka Rusizi n’Intara (...)

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, irasaba abashinzwe ubuhinzi mu Ntara y’Iburengerazuba kwegera abaturage bakajya babasobanurira impamvu bakatwa amafaranga 10 ku kiro cy’ikawa bagurisha, bakanigishwa ibyiza byo gukoresha ifumbire aho kubabwira ko leta ariyo ibishaka.

Kugeza ubu ikiro cy’ikawa kirimo kugura amafaranga 143, ariko abaturage bagahabwa 133 kubera ko bakatawa amafaranga 10 bakazayahabwamo ifumbire mu ihinga ritaha.

Mu nama yahuje MINAGRI n’abayobozi bo mu karere ka Rusizi n’Intara y’Iburengerazuba, kuwa 12 Werurwe 2013, byagaragajwe ko abaturage abaturage usanga batazi impamvu bakatwa ayo mafaranga bigateza umwuka mubi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Agnes Kalibata, yasabye abashinzwe ubuhinzi kujya basobanurira abahinzi impamvu bakatwa ayo mafaranga, ndetse byaba ngombwa bakajya bayasinyira, kuko aribwo bagira icyizere ko iyo fumbire bazayibona.

Ikindi cyagarutsweho, ni aho abaturage batitabira gukoresha ifumbire, akenshi bitewe n’abayobozi bategera abahinzi ngo bababwire ibyiza byayo, ahubwo ugasanga babategeka ko Leta ariyo yategetse ko abahinzi bakoresha ifumbire.

Minisitri Dr Kalibata yagize ati “Abahinzi ntibakwiye kubwirwa ko Leta yabategetse gukoresha ifumbire, mwe mushinzwe ubuhinzi mukwiye kubegera mukababwira ibyiza byo gufumbira imyaka yabo kuko ari bwo umusaruro uziyongera.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza