Ibanga ryo gufata neza urutoki no kweza binini

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Ubundi urutoki rwose rwaba urwa kijyambere cyangwa urusanzwe, iyo urukoreye neza ukaruha isaso, ifumbire isanzwe no kwirinda gutema amakoma uko wiboneye , byanze bikunze urutoki rutanga umusaruro ushimishije.
Nk’uko bitangazwa na Murebwayire Christine, umuhinzi w’urutoki rwa kijyambere wabigize umwuga, akaba yarabiherewe ibihembo bitandukanye wo mu murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma, urutoki urwo ari rwo rwose iyo rwaba urwa kijyambere cyangwa se insina zisanzwe, iyo rufashwe neza (...)

Ubundi urutoki rwose rwaba urwa kijyambere cyangwa urusanzwe, iyo urukoreye neza ukaruha isaso, ifumbire isanzwe no kwirinda gutema amakoma uko wiboneye , byanze bikunze urutoki rutanga umusaruro ushimishije.

Nk’uko bitangazwa na Murebwayire Christine, umuhinzi w’urutoki rwa kijyambere wabigize umwuga, akaba yarabiherewe ibihembo bitandukanye wo mu murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma, urutoki urwo ari rwo rwose iyo rwaba urwa kijyambere cyangwa se insina zisanzwe, iyo rufashwe neza rutanga umusaruro uzira amakemwa.

Uko bikorwa

Murebwayire avuga ko yahuguwe na RAB mu bijyanye no gufata neza urutoki; avuga ko uhinga uruhinga agomba kumenya gutandukanya hagati y’umurongo n’undi w’ahaterwa insina. Kumenya gusiga santimetero eshatu hagati y’insina n’indi, na ho umwobo ushyirwamo insina hacukurwa ungana na santimetero mirongo itandatu, ugakora mpande enye zingana, ugashyiramo ifumbire isanzwe nibura ingana n’amabase abiri.

Avuga kandi ko ugomba gutandukanya ubutaka bwo hasi n’ubwo hejuru. Ubwo hejuru bukavangwa na ya fumbire washyizemo, na ho ubwo hasi bukaza kujyamo nyuma.

Haterwa umwana w’insina ukiri muto cyane, ntibatera utangiye gukura. Ikindi ni uko ugomba kumenya gusasira insina aho hagati y’itsina naho usasira ugomba gusiga santimetero mirongo itandatu, ugakora uruziga ruyikikije, nyuma y’amezi atandatu ugafumbira ukoresheje ifumbire isanzwe nk’iy’amatungo cyangwa iy’ibishishwa by’indi myaka.

Yongeraho ko igitoki gikwiriye kugira insina eshatu ari zo: maman ari na cyo cyera igitoki, hagakurikiraho umwana wayo n’umwuzukuru; ni zo zigomba kuba ziri ku gitsinsi. Na ho iyo utwana tw’insina twabaye twinshi, baratwicira bakatugabanya.

Murebwayire avuga kandi ko gutema amakoma y’insina atari byiza. Agira ati “Burya iyo utema amakoma agize insina imaze kuba nkuru, ni na ko uba uyibuza kuzagira amaseri menshi y’ibitoki.” Akomeza avuga ko amakoma agize insina ari na yo agaragaza amaseri azeraho ibitoki.

Ngo biba byiza iyo utemye ikoma ryamaze kwigusha risa nk’aho ryahishije kuko riba ritagifite umumaro.

Murebwayire Christine asoza avuga ko abahinzi b’urutoki bagomba kumenya gutegesha igiti insina igihe imaze kugira igitoki gitangiye gukura, kugira ngo kitagwa kitarageza igihe cyo gusarurwa.

Murebwayire Christine yahawe ibihembo byinshi ku gufata neza urutoki no kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza