Kwamamaza

Iburasirazuba: Inkeragutabara zahuguwe mu gutera intanga amatungo

Yanditswe kuya 27-01-2013 saa 08:08' na Rene Anthere Rwanyange
     


Mu ntara y’Iburasirazuba hamaze guhugurwa Inkeragutabara 30 zizafasha aborozi gutera intanga amatungo. Abo baza biyongera ku bandi bafatanyabikorwa b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB), bamaze guhugurwa muri uwo mwuga ubu bageze kuri 600 mu gihugu hose.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Jean Jacques Mbonigaba yavuze ko umwuga wo gutera intanga ubu ufite isoko, kuko buri mwaka inka zigera ku bihumbi 450 zikenera guterwa intanga, mu rwego rwo kuvugurura ubworozi hakaboneka (...)

Mu ntara y’Iburasirazuba hamaze guhugurwa Inkeragutabara 30 zizafasha aborozi gutera intanga amatungo. Abo baza biyongera ku bandi bafatanyabikorwa b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB), bamaze guhugurwa muri uwo mwuga ubu bageze kuri 600 mu gihugu hose.

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Jean Jacques Mbonigaba yavuze ko umwuga wo gutera intanga ubu ufite isoko, kuko buri mwaka inka zigera ku bihumbi 450 zikenera guterwa intanga, mu rwego rwo kuvugurura ubworozi hakaboneka amatungo meza kandi atanga umusaruro utubutse. Agira ati “Igikorwa cyo gukomeza guhugura abazajya batera intanga amatungo kizakomeza, mu rwego rwo kwihutisha ivugurura ry’ubworozi mu Rwanda, binyuze muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi bakeneye.”

Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe, Brig. General John Peter Bagabo yavuze ko ayo mahugurwa yateguriwe Inkeragutabara mu rwego rwo kubongerera amahirwe yo kwiteza imbere, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bigishwa, abahuguwe bahawe ubumenyi bugiye kubafasha gukora umwuga wo gutera intanga amatungo. Semabinga Charles , Inkeragutabara yaturutse mu karere ka Nyagatare aganira na ORINFOR yatangaje ko aho atuye i Matimba bagiraga ikibazo cy’abafasha aborozi gutera intanga amatungo bakiri bake cyane, ariko ubu kigenda gikemuka. Kuri we nk’umworozi ngo agiye kunguka ari na ko ateza imbere abaturanyi be abafasha kugera ku bworozi bw’inka zitanga umukamo.

Abahuguwe baturutse mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu ntara y’iburasirazuba, bahawe impamyabumenyi n’ibikoresho, buri wese ibyo yahawe bikaba bifite agaciro ka miliyoni ebyiri. Basabwe kubifata neza kugira ngo bizatange umusaruro byitezweho, kandi bagatanga serivisi nziza, birinda gutanga intanga zitari nzima no guca abaturage amafaranga y’ikirenga.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved