Ikigo cy’Igihugu gishizwe kwinjiza imisoro n’amahoro(RRA) cyatangije ku mugaragaro, umuhango wo kwitegura umunsi w’umusoreshwa usazwe uba buri mwaka. Uyu mwaka bakaba barihaye intego igira iti” Ikoranabuhanga mu misoro ni inzira yo kwihutisha ikoranabuhanga.”
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umunsi w’umusoreshwa wabereye ku cyicaro gikuru cy’igihugu gishizwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro, ku Kimihurura, aho witabiriwe n’abanyacyubahiro batanandukanye, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Rwangobwa John.
Mw’ijambo rye Kagarama Ben umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishizwe kwinjiza imisoro n’amahoro, yatangaje ko batangije uburyo bushya bwo kumenyekanisha imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubu buryo bushya bwatangiye gukoreshwa kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2012 mu rwego rwo kwihutisha ubucuruzi, korohereza abasoreshwa, kugabanya igihe umusoreshwa yamaraga ku murongo, kugabanya amafaranga y’urugendo umucuruzi yatangaga ajya gusora, ndetse no kugabanya umugogoro wo guhora babitse impapuro.
Ni muri urwo rwego abakozi bakoraga akazi ko kwakira abasoreshwa ngo bazakoreshwa indi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro.
Zimwe mu mbogamizi bahura nazo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishizwe kwinjiza imisoro n’amahoro, nuko umubare w’abamaze kwitabira ubu buryo bwo kumenyekanisha imisoro hifashishijwe ikonabuhanga ukiri muke, ndetse na banki zikaba zitaritabira kwakira abasoreswa hifashishijwe ubu buryo, dore ko kugeza ubu BCR ari yo imaze kwitabira ubu buryo.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Rwangobwa John, yashimiye ikigo cy’igihugu gishizwe kwinjiza imisoro n’amahoro igikorwa cyiza bagezeho cyo kwakira imisoro hakoresheshejwe ikoranabuhanga.
Yashimiye n’abasoreshwa uburyo bitabira gusora ntawe ubabwirije, akaba yaranaboneyeho umwanya wo guhumuriza Abanyarwanda kubw’amakuru amaze iminsi atangazwa n’amahanga yo gukereza inkunga bageneraga uRwanda ngo kuko ½ cy’ingengo y’Imari y’uyu mwaka ari amafaranga azava imbere mu gihugu, ibi rero ngo akaba abona Abanyarwanda bakwiye kubyishimira.
Ibindi bikorwa biteganyijwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Umusoreshwa harimo, igikorwa cy’umuganda cyabereye mu Karere ka Nyabihu, aho abakozi b’iki kigo batanze isakaro ku mazu 50 yubakiwe abatishoboye, hazatagwa kandi mudasobwa ku mashuri ya Leta yatoranyijwe mu gihugu hose, ndetse abakozi b’iki kigo bazatanga amaraso ku ndembe ziyakeneye.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |