INATEK yatanze miliyoni 50 mu kigega Agaciro

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo INATEK ryashyize umusanzu wa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro, ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INATEK Padiri Dr. Dominique Karekezi yatangarije IGIHE ko igikorwa cyo guteza imbere igihugu ari inshingano za buri munyarwanda, agira ati “Abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi ba INATEK, iyi nshingano ntitwayiyibagije, ari na yo mpamvu twagerageje gukusanya uyu musanzu uko (...)

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo INATEK ryashyize umusanzu wa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro, ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INATEK Padiri Dr. Dominique Karekezi yatangarije IGIHE ko igikorwa cyo guteza imbere igihugu ari inshingano za buri munyarwanda, agira ati “Abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi ba INATEK, iyi nshingano ntitwayiyibagije, ari na yo mpamvu twagerageje gukusanya uyu musanzu uko twifite.”

Padiri Dr. Dominique Karekezi yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo guteza imbere igihugu bashyira umusanzu wabo mu kigega Agaciro bidahagaze, kizakomeza.

Sekamondo Francois umushakashatsi muri Minisiteri y’imari n’igena migambi washyikirijwe sheki ya Miliyoni 50 zatanzwe n’abakozi ba INATEK yavuze ko gutanga uyu musanzu ari ukwiteganyiriza ndetse no gutegurira ejo hazaza heza ku Banyarwanda. Ati “Imbaraga z’abanyarwanda ni zo zigomba guteza imbere igihugu.” Sekamondo yasabye abarimu n’abakozi ba INATEK gukomeza kuzirikana igihugu cyabo.

INATEK yatanze miliyoni 50 mu kigega Agaciro
Padiri Dr Dominique Karekezi Umuyobozi wa INATEK
Sekamondo François

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza