Kompanyi y’indege Ethiopian Airlines, mu ngendo isanzwe ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu yakoresheje indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 787-800 Dreamliner. Iyo ndege yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu ma saa munani n’iminota 30.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-800 Dreamliner ni ubwa mbere ikandagiye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali nyuma ya Addis Ababa, Entebe na Nairobi. Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 270.
Ubwo yageraga i Kigali, hagwaga imvura idakabije kuburyo itabujije abatumiwe kuyisura, ndetse n’ababyinnyi gususurutsa abari bitabiriye iyo gahunda.
Umuhango wo kumurika iyi ndege wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Kamanzi James, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umuyobozi wa RwandAir Mirenge John, n’abahagarariye sosiyete ya Ethiopian Airlines.
Nk’uko twabitangarijwe n’intumwa ya guverinoma muri uyu muhango Kamanzi James, mu mwaka wa 2015 u Rwanda ruzaba rufite indege nini zo muri ubu bwoko zizajya zijya mu mahanga ya kure harimo umugabane w’u Burayi, Aziya, n’Amerika.
Brunk Endeshan, Umuyobozi wa Ethiopian Airlines ishami ryo mu Rwanda, yavuze ko iyi ndege ari iya mbere muri Afurika. Ngo ni indege igezweho mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ikirere.
Boeing 787 Dreamliner ubusanzwe igenewe ingendo za kure, ikaba ifite moteri ebyiri. Yakozwe n’uruganda rukora indege rw’Abanyamerika Boeing, rutangaza ko ubu aribwo bwoko rukoze bukoresha benzene nke kurusha izindi ndege rwigeze rukora, aho bukoresha benzene nke ku kigero cya 20% ugeranyije n’andi moko.
Nyuma ya Japon, Ethiopia niyo iza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’isi mu gutumiza indege yo muri ubu bwoko.
Ethiopian Airlines ifite gahunda yo kuzayimurika i Burundi kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha ndetse ngo izamurikwa n’ahandi muri Afurika .
Na Orinfor
Foto : TNT
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |