Ishyirahamwe ry’abavunjayi "Abakoranamurava" batanze hafi miliyoni 7 mu kigega Agaciro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Gashyantare 2013 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Abakora umwuga wo kuvunja bibumbiye mu ishyirahamwe “Abakoranamurava” bashyize mu kigega Agaciro amafaranga y’u Rwanda 6,900,000.
Umuhango wo gushyikiriza sheki yabo ikigega Agdf wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igena migambi ku wa 32 Mutarama 2013.
Umuyobozi w’ishyirahamwe Abakoranamurava, Kamushana James, yavuze ko biyegeranyije, bishakamoamafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro.
Kamushana ati “Abakoranamurava yibumbiyemo amashyirahamwe y’abavunja 26, ariko ayashoboye (...)

Abakora umwuga wo kuvunja bibumbiye mu ishyirahamwe “Abakoranamurava” bashyize mu kigega Agaciro amafaranga y’u Rwanda 6,900,000.

Umuhango wo gushyikiriza sheki yabo ikigega Agdf wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igena migambi ku wa 32 Mutarama 2013.

Umuyobozi w’ishyirahamwe Abakoranamurava, Kamushana James, yavuze ko biyegeranyije, bishakamoamafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro.

Kamushana ati “Abakoranamurava yibumbiyemo amashyirahamwe y’abavunja 26, ariko ayashoboye kwitanga ni 18 tugiye gukangurira n’abandi bagenzi bacu bakomeze kugira ubushake bwo gufasha igihugu cyabo.”

Kamushana yavuze ko begeranyije umusanzu wabo kugira ngo bafatanye n’abandi banyarwanda kwiteza imbere bo ubwabo.

Abayobozi b'ishyirahamwe Abakoranamurava bashyikiriza Cyrille sheki y'amafaranga bashyize mu kigega Agaciro

Hategekimana Cyrille, umuyobozi ushinzwe gukurikirana uko imari ya Leta yashoye icungwa, yavuze ko “Abakoranamurava” ari abo gushimwa, ati “Ikigega Agaciro ni ikigega kizahoraho kandi kizafasha Abanyarwanda mu bihe biri imbere, Abanyarwanda bose nta n’umwe usigaye bakwiye kugira umuco wo kwiteza imbere.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza