Kamabuye: Isoko ryubakwa hari byinshi baritezeho

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 7 Gashyantare 2013 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Abacururiza mu isoko rya Kamabuye mu karere ka Bugesera batangaza ko isoko rishya ryubakwa rizaza ari igisubizo ku mwanda wari warabazengereje kandi rizazamura ubukungu.
Abacuruzi bishimiye ibikorwaremezo bikomeje kubegerezwa, bemeza ko umuriro w’amashanyarazi babonye n’isoko rigiye kuzura bizabongerera iterambere kuko ubundi bajyaga bacuruza ibintu biri hasi bikabagora kubirinda umukungugu n’imvura.
Muyengeza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye yatangarije (...)

Abacururiza mu isoko rya Kamabuye mu karere ka Bugesera batangaza ko isoko rishya ryubakwa rizaza ari igisubizo ku mwanda wari warabazengereje kandi rizazamura ubukungu.

Abacuruzi bishimiye ibikorwaremezo bikomeje kubegerezwa, bemeza ko umuriro w’amashanyarazi babonye n’isoko rigiye kuzura bizabongerera iterambere kuko ubundi bajyaga bacuruza ibintu biri hasi bikabagora kubirinda umukungugu n’imvura.

Muyengeza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye yatangarije itangazamakuru ko iri soko rizazana iterambere bityo n’imisoro ikaboneka kandi bizanagura ubucuruzi.

Iki gikorwa ngo kiri mu bikorwa byo guteza imbere akarere ka Bugesera bishyingiye ku musaruro w’ibyo beza. Amafaranga yo kubaka iryo soko yatanzwe n’Akarere ka Bugesera mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza