Kanyinya: Abaturage barishimira ibikorwa remezo bakomeje kwegerezwa

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 27 Mutarama 2013 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Mu muganda uba ku wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, ku wa 26 Mutarama abaturage b’Umurenge wa Kanyinya bakoze ibikorwa byo gucukura imiyoboro izanyuzwamo ibitembo by’amazi azajyanwa mu tugari ka Mataba na Taba. Ayo mazi uretse gukoshwa n’abaturage kandi azagezwa ku bigo by’amashuri n’ibitaro byahubatswe.
Abaturage batuye muri uwo Murenge bakaba bagaragaje ko bari bahangayikishijwe no kutagira amazi mu bice batuyemo, ariko ubu bakaba bagiye gukurikirana iyubakwa ry’uyu muyoboro, (...)

Mu muganda uba ku wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, ku wa 26 Mutarama abaturage b’Umurenge wa Kanyinya bakoze ibikorwa byo gucukura imiyoboro izanyuzwamo ibitembo by’amazi azajyanwa mu tugari ka Mataba na Taba. Ayo mazi uretse gukoshwa n’abaturage kandi azagezwa ku bigo by’amashuri n’ibitaro byahubatswe.

Abaturage batuye muri uwo Murenge bakaba bagaragaje ko bari bahangayikishijwe no kutagira amazi mu bice batuyemo, ariko ubu bakaba bagiye gukurikirana iyubakwa ry’uyu muyoboro, ugabanyije imvune z’abagore n’abana bajyaga kuvoma kure.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere mu muganda

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere Kagisha Felicien, yagaragaje ko ibi bikorwa byo gutanga amazi biri mu mihigo y’Akarere ka Nyarugenge kandi ko bizera ko mu gihe gito bizaba birangiye. Uretse kandi guhabwa amazi, abaturage bazakora muri icyo gikorwa cyo gucukura uwo muyoboro bakaba bazajya banahembwa.

Nyuma y’umuganda hakaba habaye inama, aho abaturage bakanguriwe gufasha Intore ziri ku rugerero kurangiza neza imirimo ziyemeje, kwitabira gahunda zateganyijwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza, abadafite ubwisungane mu kwivuza bakaba bakanguriwe gukora uko bashoboye bakariha amafaranga basabwa.

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi

Amafoto: Serugendo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza