Kinazi: Abahinzi mu nzira yo kuzamura umusaruro ku buso bahingaho imyumbati

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bukangurira abaturage gukoresha ifumbire y’umwimerere mu rwego rwo kuzamura umusaruro ku buso bw’ubutaka bahingaho.
Rutikanga Joseph Salton arashima ubuyobozi bwamugejejeho umufatanyabikorwa umugezaho ifumbire y’umwimerere akoresha mu buhinzi bw’imyumbati, akaba afite icyizere cyo kubona umusaruro ushimishije kurusha uwo yari asanzwe abona.
Ibi uyu muhinzi wo mu kagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, ubwo (...)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bukangurira abaturage gukoresha ifumbire y’umwimerere mu rwego rwo kuzamura umusaruro ku buso bw’ubutaka bahingaho.

Rutikanga Joseph Salton arashima ubuyobozi bwamugejejeho umufatanyabikorwa umugezaho ifumbire y’umwimerere akoresha mu buhinzi bw’imyumbati, akaba afite icyizere cyo kubona umusaruro ushimishije kurusha uwo yari asanzwe abona.

Ibi uyu muhinzi wo mu kagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, ubwo bamwe mu bakozi b’akarere bamusuraga aho akorera ubuhinzi bw’imyumbati, bakaba bari bagamije kureba ibyo amaze kugaraho, by’umwihariko icyo ifumbire y’amazi izwi ku izina rya D.I Grow imaze kungura ubuhinzi bwe.

Rutikanga yemeza ko mu gihe cy’imyaka itanu amaze ahinga imyumbanti nk’umuhinzi wabigize umwuga, ubu ari bwo yizeye umusaruro usumba kure uwo yari asanzwe abona abikesha iriya fumbire y’umwimerere, n’ubwo amaze amezi ane gusa ayikoresha. Abishingira ku kigero imyumati ye igezemo, uburyo ishishe ugereranyije n’iy’abandi bateye amezi abiri mbere ye ariko badakoresheje iyi fumbire.

Karangwa Abel wo mu mudugudu wa Bugirinteko na we ahinga imyumbati. Ngo ubuso asanzwe ahinga buri hagati ya hegitari ebyiri n’eshatu, aho asarura hagati ya toni eshanu n’esheshatu. Avuga ko yamenye ifumbire ya D.I Grow ku itariki ya mbere Ugushyingo 2012, ubwo Akarere ka Ruhango katangizaga ku mugaragaro gahunda yo gukangurira abaturage kongera umurumbuko ku buso bahinga, by’umwihariko bakoresha iyi fumbire.

Ifumbire izamutwara make

Rutikanga atangaza ko iyo agereranyije igiciro yaguragaho ifumbire y’imborera n’imvaruganda n’iyi fumbire akoresha ubu, asanga inyungu ari nyinshi. Ngo kugura ifumbire byamutwaraga amafaranga ari ku kigereranyo kiri hagati y’ibihumbi magana atatu n’ibihumbi magana ane. Kuri ubu nyuma y’amezi ane akoresha iyi fumbire D.I Grow, amaze hukoresha litiro indwi, zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi mirongo itanu na bitandatu y’amanyarwanda.

Hanakenerwa ifumbire yo kubyibushya ibijumba

Kuva imyumbati itewe kugera ku mezi ane cyangwa atanu, hakoreshwa ifumbire y’ibara ry’icyatsi kibisi. Iyi fumbire ifasha mu mikurire, gushishisha imyumbati no gutuma igiti gishora imyumbati myinshi. Nyuma hakenerwa ifumbire y’ibara ritukura, yo ikaba ifasha kubyibushya ibijumba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza