Koperative Umwalimu SACCO yashyize miliyoni ijana mu kigega Agaciro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, koperative Umwalimu SACCO, yateye inkunga iki kigega inkunga ingana na miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa ari nawe washyikirijwe iyi sheki , yatangaje ko iki gikorwa Umwalimu SACCO ikoze, kiri mu rwego Leta y’u Rwanda yiyemeje yo kwifasha mbere yo gutegereza ak’imuhana.
Minisitiri John Rwangombwa yagize ati “Leta y’u Rwanda ishima (...)

Mu rwego rwo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, koperative Umwalimu SACCO, yateye inkunga iki kigega inkunga ingana na miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa ari nawe washyikirijwe iyi sheki , yatangaje ko iki gikorwa Umwalimu SACCO ikoze, kiri mu rwego Leta y’u Rwanda yiyemeje yo kwifasha mbere yo gutegereza ak’imuhana.

Minisitiri John Rwangombwa yagize ati “Leta y’u Rwanda ishima umutima utanze, kuko bigaragaza uruhare buri munyarwanda aho ari hose aba afite ashaka kwiyubakira igihugu, kandi Leta irizeza Abanyarwanda bose ko izakomeza guyacunga neza ku buryo buri munyarwanda wese azabona uruhare rwe yatanze mu iterambere ry’igihuge cye.”

Nzagahima J.MV uyobora inama y’ubuyobozi muri koperative Umwalimu SACCO yavuze ko nyuma yo kwicara bagasanga nabo hari umusanzu bagomba gutanga bateza imbere igihugu cyabo, aribwo abakozi ba koperative bateranyije ku bushake inkunga ya miliyoni 25, andi miliyoni 75 yongerwaho avuye mu ku nyungu Umwalimu SACCO yabonye mu mwaka ushize ingana na miliyoni 700.

Abayatanze bavuga ko bayatanze ku bushake.

Nzagahima yagize ati “Aya mafaranga ntiyatanzwe n’abarimu bose, ahubwo yatanzwe n’abakozi b’iki kigo, uretse ko no kuri bo bitabaye agahato mu gutanga aya mafaranga, kuko n’ubundi umwarimu asanzwe ari mu bantu bakunda igihugu cyabo, nibyo byatumye twese twicara twemeranya ko kuba turi aba 2 mu kwitangira nyuma y’abasirikare, tugomba no kwitabira iyi gahunda.”

Kuva ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwa, arenga miliyari 26 niyo amaze gutangwa n’abantu n’ibigo bitandukanye. Muri ayo, arenga miliyari 12 yageze kuri konti y’ikigega.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza