Kuri uyu wa 25 Gicurasi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyamurikiye komisiyo ishyinzwe imari mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite amafaranga izakoresha mu 2012/13 angana na miliyari 62 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ayabonetse kugeza ubu ni miliyari 41, naho abura angana na miliyari 21. Aya mafaranga azakoreshwa mu nzego 8 zikorera muri iki kigo cya RDB mu guharanira iterambere ry’igihugu.
John Gara, Umuyobozi wa RDB yabwiye IGIHE ko aya mafaranga ari agateganyo kuko ashobora guhinduka bitewe n’ibisabwa kuzakorwa.
Abadepite basabye RDB ko mu byo iteganya yatekereza ku mishinga iciriritse yateza Abanyarwanda benshi bari mu cyiciro giciriritse ubu biganjemo abashomeri kuruta inganda nini zashorwamo imari n’abanyamahanga gusa.
Hon. Mukama yagize ati : ”Dutekereze inganda zizafasha abaturage bibumbiye mu makoperative. RDB ni mwe mureberera Abanyarwanda. Hari abantu benshi b’abashomeri, abarangiza badafite imirimo, inganda ziciriritse zabafasha […]”
Ku kibazo cy’ubukerarugendo, Abadepite basabye ko Pariki y’Akagera yakwihutishirizwa umushinga wo kuyizitira.
Rica Rwigamba ushyinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko ahazitiwe hangana n’ibirometero 8.
Yagize ati :”Habayeho ikibazo cy’ ibikoresho byagombaga kuva muri Afurika y’Epfo n’ahandi byatinze kuza, ariko ubu ibikoresho byaraje duteganya ko mu kwezi kwa Nyakanga imirimo yo kuhakora izaba yarangiye”.
Abadepite banabasabye ko hatekerezwa ku bungabunga ibiyaga birimo ingona n’imvubu kuko bimaze kwica abantu 4 mu gihe cya vuba zikanangiza imyaka y’abantu. Bagaragaje imbogamizi zirimo abana bajya kubivomamo n’abarobyi zishobora kuvutsa ubuzima.
Hon. Mukayuhi Rwaka Constance ukuriye iyi Komisiyo, yasabye RDB gutekereza ku cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020 bakareba ibyagezweho n’ibiteganywa.
Yagize ati : ” Turi gutegura gahunda y’imbakurabukungu ya 2 (EDPRS II), birasaba imikoranire n’inzego zitandukanye kandi na RDB ifitemo uruhare”.
Inzego ziteganywa kuzafashwa n’iriya ngengo y’imari ni ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mines), ishoramari mu nganda nini n’into, Itumanaho (ICT) n’ ibindi.
RDB yavuze ko izafatanya n’uturere kandi ikazibanda ku dukennye kurusha utundi turimo Karongi (Gisovu The Plantation), Nyaruguru (Kibeho) n’ahandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |