Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga, u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) byasinye amasezerano y’amafaranga y’inkunga n’inguzanyo ingana na miliyoni zisaga 320 z’amadorari y’Amerika azifashishwa mu kubaka umuhanda Rubavu-Gisiza .
Amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kampeta Sayinzoga hamwe n’uhagararire Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda M. Negatu Makonnen.
Amasezerano yasinywe ni ay’inguzanyo ingana na miliyoni 40, 525.000
by’amadorari y’Amerika n’amafaranga y’impano angana na miliyoni 4.525.000 z’amadorari y’amerika, hamwe n’andi yatanzwe na Banki y’Abarubabu y’Iterambere hamwe n’abandi baterankunga yose hamwe asaga miliyoni 320 z’amadorari y’Amerika.
Aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa byo kubaka umuhanda wa
Rubavu-Gisiza uzanyura mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Uyu muhanda uzafasha mu ngendo zihuza ibihugu by’abaturanyi byo mu karere k’i Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ni mu cyiciro cya gatatu BAD isinyanye amasezerano n’u Rwanda mu ikorwa ry’uyu Muhanda. Hateganyijwe kuzakora ibirometero bisaga 47,9.
Mu kiciro cya mbere n’icya kabiri hari hakozwe ibirometero
100 byahuzaga umuhanda wa Ruhwa-Cyangugu-Ntendezi-Mwityazo watwaye Miliyoni zirenga 89 z’amadorari y’Amerika.
Hazanubakwa umuhanda ukorwa n’Abashinwa w’ibirometero 66 uzatwara miliyoni 116 z’amadorari y’Amerika. Uyu muhanda
uhuza Mwityazo - Ruvumu & Ruvumu – Kibuye.
Ikigo cy’Abarabu cy’iterambere, Banki y iterambere ya Saudi Arabia,
hamwe na OPEC nabo batanze amafaranga angana na miliyoni 47 zizifashishwa mu kubaka umuhanda w’ibirometero 23.6 wa Rubengera (Karongi)-Gisiza (Rutsiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
Sayinzoga, yashimiye BAD ku nkunga iha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere by’umwihariko iby’ubwubatsi binafite inshingano zikomeye muri gahunda y’Imbaturabukungu y’Igihugu.
Uwari uhagarariye BAD yashimiye u Rwanda kubera ko inkunga ruhabwa ruyikoresha mu bikorwa iba yagenewe. Yavuze ko bazakomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |