Mu kwezi kumwe urugomero rwa Nyirabuhombohombo ruracanira abaturage

Yanditswe na M. M.
Kuya 24 Ugushyingo 2012 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Urugomero rwa Nyirabuhombohombo ruri mu Murenge wa Karambi ruratangira gucanira abaturage mu gihe cy’ukwezi kumwe. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Madame Isumbingabo Emma Françoise, kuri iyu wa gatanu tariki ya 23 Ugushyingo ubwo yasuraga ahakorerwa imirimo yo kurwubaka.
Kuri uru rugomero Umunyamabanga wa Leta yeretswe aho imirimo igeze n’imashini zirimo, anatambagizwa ahari umuyoboro w’amazi azatanga amashanyarazi anyujijwe mu (...)

Urugomero rwa Nyirabuhombohombo ruri mu Murenge wa Karambi ruratangira gucanira abaturage mu gihe cy’ukwezi kumwe. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Madame Isumbingabo Emma Françoise, kuri iyu wa gatanu tariki ya 23 Ugushyingo ubwo yasuraga ahakorerwa imirimo yo kurwubaka.

Kuri uru rugomero Umunyamabanga wa Leta yeretswe aho imirimo igeze n’imashini zirimo, anatambagizwa ahari umuyoboro w’amazi azatanga amashanyarazi anyujijwe mu matiyo. Akaba avuga ko imirimo igeze ahashimishije.

Aganira n’abaturage, yababwiye ko imirimo isigaye izarangira mu byumweru bibiri, bityo Minisiteri y’Ibikorwaremezo ikohereza ikipe igenzura ibya tekiniki kugira ngo batangire gucana amashanyarazi ku buryo mu kwezi kumwe bazaba bacanirwa.

Umunyamabanga wa Leta yabwiye abaturage ko amashanyarazi atari ayo gucanwa nijoro gusa, ahubwo akoreshwa igihe cyose. Yabasabye ko ubwo bagiye kubona amashanyarazi bagomba kuyakoresha bahanga imirimo yo kubateza imbere nko kubaka inganda zitonora ikawa, izitunganya ibigori, kuvugurura ubucuruzi, n’indi mirimo yose ikenera gukoreshwamo amashanyarazi.

Minisitiri Isumbingabo asaba aabaturage gufata neza Umuyoboro w'amazi

Yababwiye kandi ko uru rugomero ari urwabo, ko ari na bo bagomba kurufata neza. Yabasobanuriye ko imashini zirimo zishobora kwangizwa n’amazi yanduye cyane bityo bakaba bagomba gutangira gutekereza ku ngamba bazakoresha kugira ngo bazafate uyu muyoboro neza mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’izi mashini. Bakaba bagomba kurwanya isuri ku buryo buhoraho hafi y’uyu muyoboro, kandi bakwurinda n’ikindi kintu cyose gishobora kuwangiza.

Abaturage bo mu Mirenge ya Kilimbi, Macuba na Karambi bagiye gucanirwa n’uru rugomero barahamya ko aya mashanyarazi azababera umusemburo w’iterambere kuko bazakora imirimo batashoboraga kubera uburyo batari bafite kandi bakava mu icuraburindi. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu ngo bazakumira ikintu cyose cyasuza inyuma iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Habyarimana Jean Baptiste avuga ko uru rugomero ruzacanira ingo 1500 ku ikubitiro muri uyu mwaka. Izi ngufu kandi ngo zije kunganira umuriro w’amashanyarazi uri kunyuzwa muri iyi Mirenge nk’uko bari babisezeranyijwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga aka Karere. Ubu ibyuma biriho insinga z’amashanyarazi bikaba byarashinzwe hasigaye gucana gusa.

Uru rugomero rwa Nyirabuhombohombo rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 rwubakwa n’abanyasirilanka (Sri Lanka), gusa rwaje kubananira barataha mu kwezi kwa gatatu 2011. Ubu rukaba ruri kubakwa na Fire Contruction kuva muri werurwe 2012.

Aho bafatira amazi ku mugezi
Umuyoboro w'amazi anyuze mu matiyo kugira ngo atange ingufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza