Muhanga : Barahugurwa uburyo bwo kubyaza ibijumba amandazi umutobe na keke


Yanditswe kuya 11-10-2012 - Saa 01:52' na Samuel Ishimwe

Abaturage bo mu turere twa Muhanga, Rulindo , Gakenke na Kamonyi batangiye kubyaza umusaruro w’ibijumba amandazi, keke n’umutobe.

Aba baturage bo muri utu turere barahugurwa muri ibi bikorwa byo kwiteza imbere n’umushinga ugamije guteza igihingwa cy’ibijumba ku isi (SASHA) mu rwego rwo kwivana mu bukene.

Nshimiyimana Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gutubura igihingwa k’ibijumba muri SASHA yatangarije IGIHE ko ibikorwa bya SASHA bigamije kubyaza igihingwa cy’ibijumba undi musaruro atari ukubirya gusa.

Nshimiyimana atangaza ko intego yabo ari ugukangurira Abanyarwanda kwita ku gihingwa cy’ibijumba bakihaza mu biribwa bikabazanira n’amafaranga babibyaza undi musaruro nko kubikoramo amandazi, keke n’ibindi.

Nshimiyinama yagize ati “tugiye gukangurira abanyarwanda kwihaza ku biribwa cyane cyane ku gihingwa cy’ibijumba bikungahaye cyane kuri Vitamine A ifasha abana gukura neza n’abagore batwite”.

Nshimiyimana atangaza ko ibijumba bihingwa muri utwo turere nibikorwamo ibindi bintu bizatuama abahinzi babyo n’abaturage bose badafata umwuga w’ubuhinzi nk’ umurimo w’ababuze akazi.

Nshogoza Anastase, Agoronome w’Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga aho abaturage bagaragaje bimwe mubyo bigishijwe n’umushinga SASHA, bakora amandazi avuye mu bijumba, yatangaje ko nyuma yo guhabwa amasomo ku musaruro uva mu bijumba bateguye uburyo bwo guhinga ibijumba igihe cyose.
Ati “twafashe gahunda yo kuzajya duhinga ibijumba imusozi mu gihe imvura igwa byagera mu gihe cy’izuba tukamanuka tukajya mu bishanga”.

Umwe mu bahinzi bahinga iki gihingwa cy’ibijumba Minani Joseph aganira na IGIHE yavuze ko ibintu byose ukoze ugamije kurya gusa utabona umusaruro.

Yagize ati” Mpinga ibi bijumba by’igitare, ariko kuva aho SASHA iziye yagiye imfasha nkabona imbuto ya kijyambere.”

Aho dutangiye guhugurirwa kubyaza umusaruro w’ibijumba amandazi maze kugurisha inshuro enye ariko navanyemo umusaruro w’amafaranga ibihumbi 96.

SASHA ikorera mu bihugu 10 by’Afurika, ikaba yibanda ku musaruro w’ibijumba no kubibyaza umusaruro. Uyu mushinga wageze mu Rwanda mu mwaka 2010.

IBITEKEREZO
Byaba byiza batanze izo nyigisho muri iki kinyamakuru" Igihe"natwe tutagiye muri ayo mahogurwa tukabimenya tukajya tubikora mu ngo zacu.Byafasha benshi cyane.Murakoze.
Musubize12.10.2012 saa 06:29
Gaju
zimeze neza mukomeze zi gomba kuba ziryoshe
Musubize11.10.2012 saa 07:12
######
Amandazi y'ibijumba ataniye he n'ifiriti yabyo ? hongerwamo umusemburo , amata ,isukari ,amagi ? mudusobanurire uko akorwa , ariko ntimuzibagirwe kongeraho ko kurya amandazi kenshi ari bibi ku buzima ! naho umutobe wo niba ukorwa nta sukari yongewemo byaba ari byiza kuko bigira ubwabyo isukari nyinshi . ahubwo burya bigira gateau iryoshye kandi idasaba ibyo kogeramo byinshi ni uko nihuta mba mbasobanuriye uko ikorwa , ni ah'ubutaha .
Musubize11.10.2012 saa 03:25
Zaninka

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!